mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Mbere XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 24, 15-24)

15Uhoraho ambwira iri jambo ati 16“Mwana w’umuntu, dore ngiye kukugwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. 17Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugati uzaniwe n’abaturanyi.” 18Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. 19Nuko rubanda barambaza bati “Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga ?” 20Ndabasubiza nti “Uhoraho yantegetse kubwira umuryango we Israheli nti 21‘Nyagasani Uhoraho aravuze ngo : Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu, maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. 22Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, 23muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. 24Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’ ”

 

INDIRIMBO (Ivugururamategeko 32, 6ac.18, 19-20ab, 21)

 

Inyik/ Mana, Mubyeyi wacu, twarakwibagiwe !

 

Mbe bwoko bw’ibipfapfa, mbe bwoko bw’abanyabwenge buke !

Uhoraho si we so wakubyaye, si we wakuremye ?

Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho,

wibagiwe Imana yakubyaye.

 

Ibyo Uhoraho yiboneye byamuteye kuzinukwa :

abahungu be n’abakobwa be baramurakaje.

Nuko aravuga ati “Ngiye kubahisha amaso,

nzarebe iherezo ryabo uko rizamera.

 

“Bambangikanyije n’ibitari Imana nyakuri,

barandakaza bayoboka ibigirwamana by’amanjwe bishakiye.

Nanjye nzababangikanya n’ikitari umuryango nyakuri,

mbagirire nabi nkoresheje ihanga ritagira ubwenge ! ” 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abakene ku mutima,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 19, 16-22)

Muri icyo gihe, 16umuntu yegera Yezu aramubwira ati “Mwigisha, ngomba gukora iki cyiza kugira ngo ngire ubugingo bw’iteka ?” 17Yezu aramusubiza ati “Utewe n’iki kumbaza ikiri cyiza ? Umwiza ni umwe gusa. Ariko niba ushaka kugera mu bugingo, kurikiza amategeko.” 18Undi aramubaza ati “Ni ayahe se ?” Yezu ati “Ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzabe umushinjabinyoma, 19jya wubaha so na nyoko, kandi jya ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.” 20Uwo musore aramubwira ati “Ibyo byose ko nabikurikije, ni iki kandi nshigaje ?” 21Yezu aramubwira ati “Niba ushaka kuba intungane, genda ugurishe ibyo utunze, ibivuyemo ubihe abakene maze uzagire ubukungu mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.” 22Umusore yumvise iryo jambo agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »