Amasomo ku wa Mbere XIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 1, 2-6.24-28c)

2Ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa kane – hari mu mwaka wa gatanu umwami Yoyakini ajyanywe bunyago – 3ubwo ijambo ry’Uhoraho ringeraho, jyewe Ezekiyeli mwene Buzi umuherezabitambo, mu gihugu cy’Abakalideya ku nkombe y’uruzi rwa Kebari. Aho ni ho ububasha bw’Uhoraho bwansesekayeho. 4Nuko ngo ndebe mbona umuyaga w’inkubi wahuhaga uturuka mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro warabyaga n’umucyo impande zose; rwagati muri uwo muriro hakarabagirana nka zahabu. 5Muri icyo cyezezi, nahabonaga ikintu kimeze nk’ibinyabuzima bine byasaga n’abantu. 6Buri kinyabuzima cyari gifite umutwe w’impande enye n’amababa ane.

 

24Nuko numva ijwi ry’urusaku rw’amababa yabyo, rwari rumeze nk’umworomo w’amazi magari iyo byatambukaga; mbese rwose rumeze nk’umworomo w’amazi magari cyangwa nk’ijwi ry’Umushoborabyose, nk’urusaku rw’imbaga nyamwinshi cyangwa nk’imirindi y’ingabo. Byaba bihagaze amababa yabyo bikayabumba. 25Humvikana rero urusaku rwinshi, ruturutse kuri cya kintu kimeze nk’igisenge cyari hejuru y’imitwe y’ibinyabuzima. 26Hejuru y’icyo gisenge cyari kirambuye hejuru y’imitwe yabyo, hari ikindi kintu gisa n’ibuye ry’agaciro gakomeye gikoze nk’intebe y’ubwami; kuri iyo ntebe y’ubwami hejuru rwose, hakaba igisa n’umuntu. 27Hanyuma mbona wa wundi akikijwe hejuru y’urukenyerero n’ikintu gisa n’umuriro, no munsi y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nk’umuringa; 28curwo rumuri rugasa kandi nk’umukororombya uboneka mu bicu ku minsi y’imvura, rwasaga mbese n’ikuzo ry’Uhoraho. Uko nakitegereje nitura hasi nubamye.

 

 

ZABURI (Zab 148, 1-2, 11-12, 13-14b)

 

Inyik/ Ijuru n’isi byuzuye ikuzo ryawe.

 

Nimusingirize Uhoraho mu ijuru,

mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu !

Nimumusingize, bamalayika be mwese,

namwe ngabo ze mwese, nimumusingize !

 

Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose,

bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza,

basore namwe bakobwa b’inkumi,

basaza namwe kandi rubyiruko !

 

Bose nibasingize izina ry’Uhoraho,

kuko ari ryo rihatse ayandi yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi :

bituma abayoboke be bamurata.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tes 2, 14)

 

Alleluya Alleluya.

Imana iduhamagarira gusangira ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu,

ibigirishije kwamamaza Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 17, 22-27)

22Umunsi umwe Yezu n’abigishwa be bari bateraniye mu Galileya, arababwira ati “Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, 23bakazamwica ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.” Ibyo birabashavuza cyane. 24Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero baramubaza bati “Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana ?” 25Arabasubiza ati “Araritanga.” Igihe bageze imuhira Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati “Simoni, ubyumva ute ? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo ? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda ?” 26Amushubije ati “Ni rubanda”, Yezu arongera ati “Nuko rero abana ntibabitegekwa. 27Nyamara kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate uyasamure; urayisangamo igiceri, ukijyane maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »