mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Kane XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 36, 23-28)

Uhoraho ambwira iri jambo ati 23“Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirie mwandavurije muri ayo mahanga – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye babyirebera n’amaso yabo. 24Nzabavana mu mahanga mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu maze nzabagarure ku butaka bwanyu. 25Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. 26Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. 27Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. 28Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.”

 

ZABURI  (Zab 51 (50), 12-13, 14-15, 18-19)

 

Inyik/ Mana yacu, twuhagize amazi asukuye,

Maze uduhanagureho ubwandure bwose.

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.  

  

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

 

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

 

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitunangire umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 22, 1-14)

Muri icyo gihe, 1Yezu yongera kubabwirira mu migani ati 2“Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we ; 3agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. 4Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano ; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ 5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, 6maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. 7Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. 8Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. 9Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ 10Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. 11Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. 12Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe ?’ Undi araceceka. 13Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ 14Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake. »   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »