Amasomo ku wa Kabiri XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 28, 1-10)

1Uhoraho ambwira iri jambo ati 2“Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Kubera ko umutima wawe wirase ukaba waravuze ngo : Ndi imana nganje mu nyanja rwagati; nyamara kandi uri umuntu nturi Imana, n’ubwo wigereranya n’Imana bwose. 3Wigize umuhanga utambutse Daneli, dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa. 4Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite wagwije umutungo, zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe. 5Ubwenge bwawe n’ubucuruzi byatumye wongera umutungo wawe, maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza ! 6Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Kuko wigereranyije n’Imana, 7ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi. Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe, icyubahiro cyawe bagihindanye. 8Bazakuroha mu rwobo, maze upfire rubi mu nyanja nyirizina. 9Uzongera se uvuge ngo : Ndi Imana, igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye ? Oya da ! Nturi Imana ahubwo uri umuntu, ndetse uri mu maboko y’abagusogota. 10Uzapfa urw’abatagenywe ugwe mu maboko y’abanyamahanga, kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’”

 

INDIRIMBO (Ivugururamategeko 32, 26-27b, 27cd.29, 30, 35c-36b)

 

Inyik/ Imana ni Yo Mugenga w’ubugingo n’urupfu !

 

Naravuze nti “Mba mbajanjaguye nkabahindura ubushingwe,

nkazimangatanya icyatuma bibukwa mu bantu,

iyo ndatinya ko ababisha banyigambaho ! ”

Abanzi babo ntibajye aho ngo bibeshye.

 

Ntibakibeshye bavuga ngo “Ni twe twabarushije amaboko turabatsinda,

ngo ntabwo ari Uhoraho wakoze ibyo byose !”

Iyo baba abanyabwenge bari gusobanukirwa na byo,

nakamenya ibibafitiye akamaro mu gihe kiri imbere.

 

Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi,

abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi,

atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye,

maze Uhoraho akabatanga ?

 

Koko rero umunsi w’ibyago uri bugufi,

ibihano byabateganyirijwe ntibigitinze.

Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we,

akazagirira ibambe abayoboke be.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2Kor 8, 9)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, ni We mukire wemeye kwigira umukene,

kugira ngo adukungaharishe ubukene bwe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 19, 23-30)

Muri icyo gihe, 23Yezu abwira abigishwa be ati “Ndababwira ukuri : kwinjira mu Ngoma y’ijuru biraruhije ku mukungu ! 24Koko nongere mbibabwire : byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’ijuru.” 25Abigishwa bumvise ayo magambo baratangara cyane, barabaza bati “Ni nde ubasha kurokoka ?” 26Yezu arabitegereza maze arababwira ati “Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.” 27Nuko Petero araterura aramubwira ati “Nkatwe twaretse byose tukagukurikira tuzamera dute ? 28Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri : mwebwe mwankurikiye, igihe byose bizavugururwa, igihe Umwana w’umuntu azaba aganje ku ntebe ye y’ikuzo, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri mutegeke imiryango cumi n’ibiri ya Israheli; 29n’umuntu wese uzaba yararetse amazu, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa se, cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa isambu ye abitewe n’izina ryanjye, azabisubizwa incuro ijana kandi azatunga ubugingo bw’iteka. 30Abenshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’abenshi mu ba nyuma bazaba aba mbere.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »