Amasomo ku wa Gatatu XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 34, 1-11)

1Uhoraho ambwira iri jambo ati 2“Mwana w’umuntu, hanurira abashumba ba Israheli ibiberekeyeho. Bahanurire ubabwira uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Bariyimbire abo bashumba ba Israheli biragira ubwabo ! Mbese ye, ubundi abashumba ntibagomba gukenura ubushyo ? 3None mwebwe murinywera amata, murambara imyambaro y’ubwoya bw’intama, mukibagira iz’imishishe kurusha izindi, ariko ntimwite ku matungo. 4Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga. 5Zaratatanye kuko nta mushumba, zihinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko zatatanyijwe. 6Dore amatungo yanjye arangara ku misozi yose n’ahantu hose hirengeye; yakwiriye imishwaro mu gihugu cyose nta n’umwe uyitaho, nta n’uwaruhije ayashakashaka. 7None rero mwa bashumba mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. 8Mbirahiye ubugingo bwanjye – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye; 9nimwumve noneho mwa bashumba mwe, ijambo ry’Uhoraho ! 10Nyagasani Uhoraho aravuze ngo : Dore ngiye kwibasira abo bashumba, nzabanyaga amatungo yanjye kandi kuva ubu mbabuze kundagirira, bityo na bo baherukire aho kongera kwiragira ubwabo. Nzavana intama zanjye mu kanwa kabo, ntibazongera kuzirya ukundi.’” 11Koko Nyagasani Uhoraho aravuze ati “Dore jye ubwanjye ngiye gukenura amatungo yanjye kandi nyiteho.”

 

ZABURI (Zab 23 (22), 1-2a, 2b-3, 4, 5, 6)

 

Inyik/ Uhoraho ni we mushumba wanjye, nta cyo nzabura !

 

Uhoraho ni we mushumba wanjye,

nta cyo nzabura !

Andagira mu rwuri rutoshye.

 

Anshora ku mariba y’amazi afutse,

maze akankomeza umutima.

Anyobora inzira y’ubutungane,

abigriye kubahiriza izina rye.

 

N’aho nanyura mu manga yijimye,

nta cyankura umutima kuko uba uri kumwe nanjye,

inkoni yawe y’ubushumba intera ubugabo.

 

Imbere yanjye uhategura ameza,

abanzi banjye bareba,

ukansiga amavuta mu mutwe,

inkongoro yanjye ukayisendereza.

 

Koko ineza n’urukundo byawe biramperekeza,

mu gihe cyose nzaba nkiriho.

Nanjye rero nzaza niturire mu Ngoro y’Uhoraho,

abe ari ho nibera iminsi yose.

   

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Zab 145 (144), 13.17)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 20, 1-16)

Muri icyo gihe, Yezu abacira uyu mugani ati 1“Ingoma y’ijuru imeze nka nyir’umurima wazindutse mu museke, kugira ngo ararike abamukorera mu mizabibu. 2Amaze gusezerana n’abakozi idenari imwe ku munsi, abohereza mu mizabibu ye. 3Ngo asohoke nko ku isaha ya gatatu, abona abandi bandagaye ku kibuga. 4Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye, ndi bubahe igihembo gikwiye.’ 5Maze bajyayo. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu, n’ahagana ku isaha ya cyenda abigenza kwa kundi. 6Yongera kugenda ku isaha ya cumi n’imwe, abona n’abandi bahagaze arababwira ati ‘Ni iki gituma mwahagaze aha ngaha umunsi wose nta cyo mukora ?’ 7Baramusubiza bati ‘Ni uko nta waturaritse.’ Arababwira ati ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

 

8« Bugorobye nyir’imizabibu abwira umuhingisha ati ‘Hamagara abakozi ubahe igihembo cyabo, uhere ku baje nyuma, uheruke abaje mbere.’ 9Nuko rero abo ku isaha ya cumi n’imwe baraza, maze buri muntu ahabwa idenari. 10Aba mbere baza batekereza ko bari burengerezweho ; na bo ariko buri muntu ahabwa idenari imwe. 11Bayakira binubira nyir’umurima bati 12‘Abaje nyuma bakoze isaha imwe gusa, ubagiriye nka twe twahanganye n’umunsi wose n’izuba.’ 13We rero asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho ; si idenari imwe twasezeranye ? 14Fata ikiri icyawe maze wigendere. Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. 15Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye ? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza ?’ 16Nguko uko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakazaba aba nyuma. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »