mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Gatanu XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 37, 1-14)

1Ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. 2Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane kandi yarumye rwose. 3Uhoraho arambaza ati “Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima ?” Ndamusubiza nti “Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.” 4Arambwira ati “Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho. 5Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye: Ngiye kubashyiramo umwuka, maze mwongere mubeho. 6Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’ ”

 

7Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana rimwe rikegera irindi. 8Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo. 9Nuko arambwira ati “Ngaho mwana w’umuntu hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’” 10Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.

 

11Hanyuma arambwira ati “Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ‘Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite turashize.’ 12Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura ubabwira uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze : Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. 13Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. 14Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’ ”

 

ZABURI (Zab 107 (106), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Nimushimire Uhoraho kuko agwa neza,

n’urukundo rwe rugahoraho iteka.

 

Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire,

bo yakuye mu maboko y’umwanzi,

maze akabakorakoranya abavana mu bihugu byose,

mu burasirazuba no mu burengerazuba,

mu majyaruguru no mu majyepfo.

 

Hari ababungeraga mu butayu, bakagenda ahantu hataba na mba,

ntibabone inzira yerekera mu mugi utuwe;

bakicwa n’inzara n’inyota,

bakumva imitima yabo yaguye isari.

 

Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo,

na we abakiza imibabaro yabo;

abayobora mu nzira ibangutse,

kugira ngo bagere mu mugi utuwe.

 

Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze,

n’ibitangaza akorera bene muntu !

Kuko yahaye icyo kunywa uwicwaga n’inyota,

uwari ushonje akamufungurira, akijuta.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 8.7)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo.

Umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 22, 34-40)

Muri icyo gihe, 34Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana. 35Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja ati 36“Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe ?” 37Aramubwira ati “Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose. 38Iryo tegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere. 39Irya kabiri risa na ryo : Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. 40Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo abahanuzi bavuze.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »