mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli  (Ezk 43, 1-7a)

Umuntu Uhoraho yantumyeho 1anjyana ku irembo rigana mu burasirazuba, 2mbona ikuzo ry’Imana ya Israheli rije rituruka mu burasirazuba, riza mu rusaku rumeze nk’imyoromo y’amazi magari, maze isi yose ibengerana ikuzo. 3Iryo bobekerwa ryari rimeze nk’iryo nigeze kubona igihe Uhoraho aje gusenya umugi, cyangwa iryo nari naraboneye ku ruzi rwa Kebari. Ako kanya ngwa hasi nubamye. 4Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro rinyuze mu irembo riteganye n’iburasirazuba. 5Umwuka unjyana ubwo unyinjiza mu gikari cy’imbere, maze mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro. 6Numvaga uwamvugishaga ari mu Ngoro, naho wa muntu akaba ahagaze iruhande rwanjye. 7aUhoraho arambwira ati “Mwana w’umuntu, aha ni ho hagenewe intebe yanjye y’ubwami, ni na ko kabaho nzajya nkandagizaho ibirenge byanjye. Nzatura mu Bayisraheli rwagati iteka ryose.”

 

ZABURI (Zab 85 (84), 9ab.10, 11-12, 13-14)

 

Inyik/ Ikuzo ry’Uhoraho rizaguma mu gihugu cyacu.

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 23, 9b.10b)

 

Alleluya Alleluya.

Mufite Umubyeyi umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru.

Mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 23, 1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu abwira rubanda n’abigishwa be ati 2« Abigishamategeko n’Abafarizayi bicaye ku ntebe ya Musa : 3nuko rero nimukore kandi mukurikize icyo bababwira cyose, ariko ntimukigane imigenzereze yabo, kuko bavuga kandi ntibakore. 4Bahambira imitwaro iremereye bakayikorera abantu, ariko bo bakanga kuyikozaho n’urutoki ! 5Muri byose bakorera kugira ngo abantu bababone. Ni cyo gituma barushanwa gutwara ku kuboko no ku gahanga udupapuro twanditseho Amategeko, n’incunda z’imyambaro yabo bakazigira ndende. 6Bakunda ibyicaro bya mbere aho batumiwe, n’intebe za mbere mu masengero, 7bagakunda kuramukirizwa ku karubanda no kumva abantu babita ‘Mwigisha’. 8Mwebweho ntimugatume babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa, mwese mukaba abavandimwe. 9Ku isi ntimukagire uwo mwita Umubyeyi wanyu, kuko mufite Umwe gusa, Imana Data uri mu ijuru. 10Ntimukemere ko babita ‘Abayobozi’, kuko mufite Umuyobozi umwe gusa, ari we Kristu. 11Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu. 12Uzikuza wese azacishwa bugufi, naho uzicisha bugufi azakuzwa. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »