mar.

21

août

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XIX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 18, 1-10.13b.30-32)

1Uhoraho ambwira iri jambo ati 2“Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo ‘Ababyeyi bariye imizabibu idahishije, none amenyo y’abana babo yaramunzwe’ ? 3Mbirahiye ubugingo bwanjye – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo mugani ntimuzongera kuwuca ukundi muri Israheli, 4kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana bwose ni ubwanjye. 5Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, 6ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, 7ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, 8ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, 9agakora akurikije amategeko n’amabwiriza  yanjye nta buryarya – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.

 

10“Ariko niba uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, 13buwo mwana se azabaho ? Ntateze kubaho !  Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho. 30Ni cyo gitumye rero, muryango wa Israheli – uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze – nzacira buri muntu urubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. 31Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa ? 32Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho ! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.”        

 

ZABURI (Zab 51 (50), 12-13, 14-15, 18-19)

 

Inyik/ Nyagasani, turememo umutima mushya !

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

 

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

naho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana !

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 19, 13-15)

Muri icyo gihe, 13Yezu bamuzanira abana bato ngo abashyireho ibiganza abasabira, maze abigishwa be barabakabukira. 14Yezu ni ko kubabwira ati « Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera kuko Ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo. » 15Nuko amaze kubashyiraho ibiganza, ava aho hantu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »