04/08/2012: Yubile y’imyaka 75 ya Paruwasi ya Byumba n’itangwa ry’Ubupadiri

Ku wa gatandatu tariki ya 4 Kanama 2012 Paruwasi gatolika ya Byumba yahimbaje ibirori by’impurirane: Imyaka 75 iyi paruwasi imaze ishinzwe, ndetse n’itangwa ry’Isakramentu ry’Ubusaserdoti ku mudiyakoni Emile DUSENGUMUREMYI.


1. INCAMAKE Y’AMATEKA YA PARUWASI YA BYUMBA


Paruwasi ya Byumba ni imwe mu maparuwasi 17 agize Diyosezi ya Byumba; ikaba ariyo murwa mukuru wa Diyosezi n’icyicaro cy’Umwepiskopi.  Mu ntangiriro zayo paruwasi ya Byumba yitwaga Misiyoni ya Buhambe, nyuma yo kwimuka iva i Munyinya.


Dore amwe mu matariki y’ingenzi atugaragariza amateka ya paruwasi ya Byumba :


Tariki ya 28 Ukwakira 1937, Misiyoni ya Buhambe yashinzwe k’umusozi wa Munyinya, ubu ni muri paruwasi Nyinawimana, ishinzwe n’abapadiri bera barimo PATTYN wari Kuri Misiyoni  ya Rulindo, na GIAIVIA wari uturutse i Kiziguro;  


Tariki 31 Ukwakira 1937, nyuma y’iminsi itatu abo bapadiri bahageze, ku munsi wa Kristu-Umwami, abantu bagera ku 150 barimo abashefu n’abasushefu ba Teritwari ya Byumba baje mu Misa aho i Munyinya;


Kuwa 08 Kamena 1938, nyuma y’uko padiri mukuru aganiriye na PHILART wayoboraga teritwari ya Byumba, havutse igitekerezo cyo kubaka misiyoni i Buhambe;


Tariki ya 8 Gashyantare 1939 nibwo padiri DEBUC na Furere FRANSISKO batashye i Buhambe bavuye aho i Munyinya, naho Paul KLEP we asigara yo ariko aza kuza nyuma y’icyumweru; bityo misiyoni ya Munyinya yimukira burundu i Buhambe;


Tariki ya 06 Ukwakira 1946 kiliziya nini ya Buhambe yubatswe na Furere BERTIN afashijwe na Padiri LAVALARI yahawe umugisha;


Kuwa 26 Ugushyingo 1947, padiri R.P. ANDRIATIS wari igisonga cya Musenyeri, yahuye na padiri KLEP maze bakata imbibi za misiyoni ya Nyagahanga nuko itwara za sikirisali za Buhambe zo mu Buyaga no mu Mutara;


Ku wa 25 Nyakanga 1948 Léonard RUBUMBIRA, padiri wa mbere wa Buhambe wakomokaga mu Muranzi ho muri paruwasi Muyanza, kuri ubu, yahawe Ubusaseridoti;


Mu 1952, nibwo misiyoni ya Buhambe yibarutse misiyoni ya Rushaki; naho mu 1954 yongera kubyara misiyoni ya Bungwe;

Inama nkuru ya kabiri ya Vatikani (1962-1965) yahinduye byinshi mu Kiliziya, aha ninaho za misiyoni zahinduriwe amazina zikitwa Paruwasi, maze Buhambe ifata irya paruwasi Byumba;


Tariki ya 20 Gashyantare 1963 nibwo Padiri Emmanuel BIGUMIRABAGABO yabaye Padiri mukuru wa mbere w’umwenegihugu, nyuma y’abapadiri bera.

 

Tariki ya 25 Nyakanga 1969 Padiri Siméon SINGIZUMUKIZA wa Rugandu hari muri Diyosezi ya Ruhengeri yahawe ubupadiri.


Tariki ya 05 Ugushyingo 1981 paruwasi ya Byumba yabaye Paruwasi katedrali, ni ukuvuga Icyicaro cy’Umushumba wa Diyosezi.


Ku wa 17 Mutarama nibwo Musenyeri Yozefu RUZINDANA yahawe inkoni y’ubushumba, ubwo aba abaye umwepiskopi wa mbere wa Diyosezi ya Byumba.


Mu 1987 paruwasi ya Byumba yizihije Yubile y’imyaka 50 yari imaze ishinzwe;


Tariki ya 02 Kamena Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA ahabwa inkoni y’ubushumba ngo abe umwepiskopi wa kabiri wa Diyosezi ya Byumba kugeza na n’ubu, nyuma y’aho Musenyeri Yozefu RUZINDANA atabarukiye (1994);


Mu 2000: Yubile y’imyaka 2000 Inkuru nziza ya Yezu Kristu yari imaze yamamazwa mu bantu; mu Rwanda ho byari na Yubile y’imyaka ijana Ivanjili imenyekanye.


Hakurikiyeho izindi mpano z’ubusaseridoti ba Byumba aribo:

Materne HABUMUREMYI (28/07/2001), Gaudiose MURERAMANZI na Narcisse RURENGA (07/08/2004), Charles HAKORIMANA(12/08/2006), Janvier DUSABIMANA(15/08/2007), Fidèle de Charles NTIYAMIRA(09/08/2008), Sylvère MUGISHA(10/07/2010).

 

Twibuke ko paruwasi Byumba yibarutse paruwasi Nyinawimana ku wa 05 Ugushyingo 2005.                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                                      

2. AMAKURU YA PARUWASI BYUMBA MURI IBI BIHE IHIMBAZA YUBILE


Paruwasi ya Byumba ni icyicaro cy’Umwepiskopi, ikaba igizwe n’amasantarali 5 ariyo: Byumba, Mukono, Shangasha, Rumuri na Kigogo, sikirisali 17 n’inama 124 zigabanyijemo imiryango-remezo 268. Abakristu gatolika bose hamwe bagera ku 75 466. Umubare w’abapadiri umaze kugera ku 10, ababikira ni 23,  abafurere 3 naho abaseminari bakuru ni 6. Imiryango y’Abihayimana ibarizwa muri paruwasi ya Byumba ni: Abenebikira, Abafurere b’amashuli abereye Kristu, Abadominikani, Ababikira b’Umubyeyi ugira inama nziza, Abizeramariya, Abakobwa ba Mariya Umwamikazi w’Intumwa.


Kugeza magingo aya abapadiri bamaze kuyikoreramo ubutumwa uhereye 1937 bagera kuri 72, muri bo 22 bayibereye ba padiri mukuru. Iruhande rw’Umwepiskopi, kuri ubu  abapadiri bahakorera ubutumwa ni Materne HABUMUREMYI (Padiri mukuru) na Padiri Viateur SAFARI, bashinzwe by’umwihariko imirimo ya Paruwasi, bagafashwa ariko nanone n’abakora mu nzego rusange za Diyosezi (services généraux): Emmanuel RUTSINDINTWARANE, Faustin NYOMBAYIRE, Dion MBONIMPA, Jean Damascène MUGIRANEZA, J.M.V. DUSHIMIYIMANA na Antoine NGAMIJE-MIHIGO.

 Paruwasi ya Byumba yaragijwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya.

 

3. YUBILE Y’IMYAKA 75 YA PARUWASI BYUMBA


Intego ya Yubile: « Ijambo rya Kristu niribaturemo risagambe rwose (Kol 3,16)»


Urugendo rwa Yubile rwatangiye ku mugaragaro ku wa 28 Ukwakira 2011, rutangizwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba mu gitambo cy’Ukaristiya ; aho yacaniye urumuri abakristu rubafasha kuzirikana amasezerano ya Batisimu twahawe rukadukangura ngo twizirike kuri Kristu Urumuri rutazima.


Bimwe mubikorwa by’ingenzi byaranze urugendo rugana Yubile ni ibi : abakristu bahawe ibiganiro ku mavu n’amavuko ya paruwasi yabo, bakanguriwe kandi kwitabira imiryango-remezo na gahunda yayo ; habayeho kandi ugushyira imbaraga ku butumwa bw’abana(enfance missionnaire), ihuriro ry’ingo n’ubusugire bwazo, iyogezabutumwa ryimbitse murubyiruko, gukangurira abakristu gutunga, gusoma no gusobanukirwa n’ Ijambo ry’Imana. Ibyo byose byagendanye n’imyiteguro yo guhimbaza iyi Yubile yari iteganyijwemo n’itangwa ry’Ubupadiri.


Ni ku wa 04 Kanama 2012, aho umunsi w’ibirori bya Yubile waranzwe n’Itangwa ry’Ingabire y’Ubusaseridoti kuri Emile DUSENGUMUREMYI uvuka muri sikirisali ya Mukeli, santarali Byumba ; ndetse akaba ari we wabaye umutako w’iyi Yubile. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba agaragiwe n’abasaseridoti basaga gato 50 ; n’imbaga y’abakristu babukereye.


Abafashe ijambo bose bagarutse k’ubusaserdoti nk’Impano idasanzwe muri Kiliziya, ndetse no kuri Yubile nk’akanya keza ko kwisuzuma no gufata ingamba nshya mu bukristu harimo no kwivugurura.

-Inyigisho y’Umwepiskopi yagiraga iti : « Twishimiye ko muri iyi Yubile tugiye gusarura imbuto, nk’uko byasuzumwe ; ni uyu musore (Emile) kugira ngo yegukire gukorera imbaga y’Imana, abe Umusaserdoti iteka, abe umushumba udakenesha izo aragiye, Umuryango w’Imana». Umushumba yakomeje abwira abari aho ati : «Mwishimira ko abasaserdoti baba benshi, nimubabyare mubature Imana. Ubusaserdoti ni Ingabire ihabwa umugabo igasiba undi. Imana niyo itora ariko natwe dufite umurimo ukomeye wo gutegura no gufasha izo ntore. Ingo z’abakristu nizibe urubibiro Imana izakuramo imbuto nk’iyi dusarura. Mutoze urubyiruko imigenzo myiza ikwiranye n’ingabire y’Ubusaserdoti : kubaha no kwiyubaha, kumvira, gusenga, ubupfura, ubusugi, kwiramira, kwitanga, kuvugisha ukuri, n’izindi nk’izo. » Aboneraho n’umwanya wo gukangurira abandi basaserdoti kuba irebero ry’abandi, aho yabivuze muri aya magambo: «Abageze k’ubusaserdoti nimutange ingero nziza, mugaragarize urubyiruko ndetse n’abakristu muri rusange ko ubusaserdoti ari bwiza, ko bukenewe muri Kiliziya y’Imana, kugira ngo Umuryango wayo ukure, ukomere, uyoborwe neza mu nzira igana ingoma y’Imana.»

 

Impanuro yahaye Padiri Emile mbere gato yo kwinjira mu rwego rw’ubupadiri zikubiye mu mirimo itatu y’ingenzi y’umupadiri, ariyo kwigisha imbaga y’Imana, kuyiyobora no kuyitagatifuza.


Mu ijambo yageneye umunsi, Musenyeri yibukije ko paruwasi ari igicaniro cy’amajyambere, kandi aho igeze urumuri n’umunyu bihigaragariza rwose. Yasabye abakristu ko umwaka wa Yubile wagombye kubatera ingufu mu gukomeza intambwe z’ubukristu, kandi buhere murugo. Yasoje yifuriza Padiri mushya ubutumwa bwiza anamubwira ati : « (ubusaserdoti) waraburuhiye, urabutsindira, none twabuguhaye ubushaka : uramenye ntibuzaguce mu myanya y’intoki.»


-Ijambo rya padiri mukuru wa paruwasi Byumba (Materne HABUMUREMYI) ryibanze kugushimira Imana yafashije paruwasi kugeza magingo aya, n’Umwepiskopi wemeye ko Yubile iba kandi igatangirwamo n’Isakramentu ry’Ubusaserdoti nk’ikimenyetso ntasibangana cy’amateka. Yaboneyeho akanya keza ko gushimira buri wese uruhare yagize mu rugendo rwa Yubile maze asaba abakristu ko bashyiraho akabo ngo abasaserdoti biyongere baturutse n’i Byumba. Yasoje asaba ko ababaye indashyikirwa mu bukristu no mu iyamamazwa ry’Inkuru Nziza bahabwa ikimenyetso cy’ishimwe, kandi byarakozwe.


-Padiri Emile DUSENGUMUREMYI, mu ijambo rye, yateruye asingiza Imana muri Zaburi ya 34, 1-9. Nyuma yo gushimira Imana, ababyeyi be, inshuti abapadiri na Musenyeri, yakomeje agira ati : « Bavandimwe, koko iyi ni ingabire ihabwa umugabo igasiba undi, nk’uko Umwepiskopi adahwema kubivuga; ni impano umuntu agomba kwakira, akaba ari nayo mpamvu kuvuga ubusaserdoti bitoroshye! Umusaserdoti ni impano Imana yahaye umuryango wayo, ngo awubere ikiraro kiwuhuza n’Imana, awusabire, awuyobore, awigishe kandi anawutagatifuze. Ashinzwe kwerekana Yezu. » Akomeza agira ati : “Buri butumwa bugira ingorane zabwo kubera ko turi muri Kiliziya ikiri mu rugendo ; nyamara buri wese akagira uko abubamo. Mbere ya byose ibyo bitwereka ko abo dutumwaho atari abamalayika: iyo utitonze urahagwa! Abo tuvanamo ibyishimo ni nabo ngusho zacu! Iyo hagize ubyitwaramo nabi abashoboye baratwisekera, kikaba ikimwaro kuri twe namwe mudasigaye, bikaba ibirori ku banzi ba Kiliziya no kubatayifuriza ibyiza! Bakristu mwese nimudusabire kugira ngo tubashe kuba urumuri no guhamya Kristu dushize amanga muri iyi si igenda ihigika Imana. Twese dushinge imizi ku ngero nziza za mutagatifu Yohani Mariya Viyani wagize ati: Nananirwa nte kandi uwo nari ntwaye ariwe untwaye”.  

 

Yasoje ahamya intego ye: “koko rero nzi uwo nemeye kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze! Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga uko mbigomba!”

Umwepiskopi yasoje atanga umugisha wa gishumba.


Fratri Faustin SENZOGA, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »