jeu.

02

août

2012

Amasomo ku wa Mbere XVIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya(Yer 28, 1-17)

1Sedekiya umwami wa Yuda amaze kwima, ubwo hari mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane, umuhanuzi Hananiya mwene Azuru ukomoka i Gibewoni ambwirira mu Ngoro y’Uhoraho, mu maso y’abaherezabitambo na rubanda bose ati 2“Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya : Nciye uburetwa bw’umwami w’i Babiloni ! 3Nihashira imyaka ibiri, uko bukeye nzajya ngarura aha hantu ibikoresho byose by’Ingogo y’Uhoraho, Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni yahakuye akabijyana i Babiloni. 4Kandi nzagarura aha hantu Yekoniya mwene Yoyakimu, umwami wa Yuda, hamwe n’abantu ba Yuda bose bajyanywe bunyago i Babiloni, kuko nyine nzaca uburetwa bw’umwami w’i Babiloni. Uwo ni Uhoraho ubivuze !” 5Umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abaherezabitambo n’imbaga yose yari ihagaze mu Ngoro y’Uhoraho, 6amubwira ati “Amen ! Uhoraho nabigenze atyo ! Narangize amagambo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho by’Ingoro biri i Babiloni, n’abantu bose bajyanywe bunyago. 7Nyamara ariko tega amatwi iri jambo ngiye kukubwira wowe n’umuryango wose : 8Kuva kera na kare abahanuzi batubanjirije jye nawe, bahanuriye ibihugu byinshi n’ingoma zikomeye, bakabamenyesha intambara, amakuba n’ibyorezo. 9Ariko niba umuhanuzi mu guhanura kwe amenyesheje amahoro, azemerwa ko yoherejwe n’Uhoraho koko igihe ibyo yavuze bizagaragara !” 10Nuko umuhanuzi Hananiya afata za ngeri z’ibiti zari ku ijosi rya Yeremiya arazivuna, 11maze avugira imbere ya rubanda rwose ati “Uhoraho avuze atya : imyaka ibiri nishira, uko bukeye ni ko nzaca uburetwa bwa Nebukadinetsari umwami wa Babiloni, nkabuvana ku ijosi ry’amahanga yose.” Nuko Yeremiya aragenda.

 

12Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna bya biti byari ku ijosi rya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati 13“Genda ubwire Hananiya uti ‘Uhoraho avuze atya : Ingeri z’ibiti wazivunnye; none zisimbuze iz’icyuma. 14Koko rero, Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli avuze atya : Ingoyi y’icyuma ni yo nzabohesha amahanga yose, kugira ngo agaragire Nebukadinetsari umwami w’i Babiloni; azamukorera ndetse n’inyamaswa zo mu ishyamba ndazimweguriye !’” 15Umuhanuzi Yeremiya ni ko kubwira Hananiya ati “Hananiya, tega amatwi : Uhoraho ntiyakohereje; ni wowe utuma uyu muryango wiringira ibinyoma. 16Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya : Ngiye kuguca ku isi, uyu mwaka uzapfa kuko watoje imbaga kugomera Uhoraho.” 17Nuko umuhanuzi Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 29.43, 79-80, 95.102)

 

Inyik/ Mana yanjye, unyigishe ugushaka kwawe.

 

Urandinde inzira y’ikinyoma,

maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri,

kuko niringiye amategeko waciye.

 

Abagutinya nibangarukire,

bazamenye ibyemezo byawe.

Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka,

bityo sinzakorwa n’ikimwaro.

 

Abagiranabi barashaka icyankuraho,

jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe.

Ntabwo nacishije ukubiri n’amateka waciye,

kuko ari wowe uyantoza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 78 (77), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Imana yagaburige umuryango wayo mu butayu,

ibaha ingano zo mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 14, 13-21)

Muri icyo gihe, 13Yezu amaze kumva iby’urupfu rwa Yohani Batisita, ajya mu bwato agana ahantu h’ubutayu hitaruye ; rubanda rubimenye ruva mu migi rumukurikira ku maguru. 14Amaze kwambuka abona abantu benshi, abagirira impuhwe ; akiza ibimuga byabo. 15Bugorobye, abigishwa be baramwegera bati « Aha hantu ntihatuwe kandi umunsi uciye ikibu ; none sezerera aba bantu bajye mu ngo kwigurira ibyo barya. » 16Ariko Yezu we  arababwira ati « Bikwirirwa bajyayo ; nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu. » 17Baramusubiza bati « Dufite hano imigati itanu n’amafi abiri gusa. » 18Arababwira ati « Nimubinzanire hano. » 19Amaze gutegeka ko bicaza abantu mu byatsi, afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana ; hanyuma amanyura ya migati ayiha abigishwa be, na bo bayiha rubanda. 20Bose bararya barahaga. Nuko barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri ! 21Nyamara abariye bari ibihumbi bitanu, batabariyemo abagore n’abana.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »