jeu.

02

août

2012

Amasomo ku wa Kane XVIII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 31, 31-34)

31Igihe kirageze – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagirane Isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. 32Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’abasekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe Isezerano ryanjye – uwo ni Uhoraho ubivuze – ariko jye nakomeje kubabera umutegetsi. 33Dore iryo Sezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi – uwo ni Uhoraho ubivuze – amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana na bo bambere umuryango. 34Ntibazongera kwigishanya bavuga bati “Menya Uhoraho”, kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru – uwo ni Uhoraho ubivuze – nkabababarira ubugome bwabo, sinzongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.

 

ZABURI (Zab 51 (50), 12-13, 14-15, 18-19)

 

Inyik/ Nyagasani, turememo umntima mushya !

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Abagome nzabatoza inzira yawe,

n’abanyabyaha bakugarukire.

 

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 16, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani yubatse Kiliziya ye ku kwemera kwa Petero,

kandi ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 16, 13-23)

Muri icyo gihe, 13Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be ati “Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde ?” 14Baramusubiza bati “Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.” 15Yongera kubabaza ati “Mwebwe se muvuga ko ndi nde ?” 16Simoni Petero aramusubiza ati « Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima ! » 17Yezu amusubiza agira ati “Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ari ari Data uri mu ijuru. 18Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. 19Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru : icyo uzaba waboshye mu nsi kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi kizabohorwa no mu ijuru.” 20Hanyuma yihanangiriza abigishwa kutagira uwo babwira ko ari Kristu.

 

21Kuva ubwo Yezu atangira kumenyesha abigishwa be, ko agomba kujya i Yeruzalemu kuhababarizwa cyane n’abakuru b’imiryango, n’Abaherezabitambo bakuru n’abigishamategeko, akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. 22Petero aramwihugikana, aramutonganya avuga ati “Biragatsindwa, Nyagasani ! Ibyo ntibizakubeho !” 23Ariko we ahindukirana Petero aramubwira ati “Hoshi, mva iruhande Sekibi ! Umbereye umutego kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!” 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »