jeu.

02

août

2012

Amasomo ku wa Gatatu XVIII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 31, 1-7)

1Icyo gihe – uwo ni Uhoraho ubivuze – nzaba Imana y’Imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango. 2Uhoraho avuze atya: Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni. Isrageli igiye kwiruhutsa. 3Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure agira ati “Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza. 4Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli. Uzasubirana ingoma zawe, maze ushagarwe n’abantu bari mu birori. 5Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.” 6Koko hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati “Duhaguruke ! Tuzamuke i Siyoni; dusange Uhoraho Imana yacu.” 7Uhoraho avuze atya : Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimi, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga ! Nimwiyamire, mwishime mugira muti “Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli !”

 

INDIRIMBO (Yeremiya 31, 10, 11-12ab, 13)

 

Inyik/ Uhoraho, kiza umuryango wawe.

 

Mahanga yose, nimwumve ijambo ry’Uhoraho,

muryamamaze mu ntara za kure mugira muti

« Uwatatanirije Israheli impande zose arayikoranije,

azayirinda nk’uko umushumba arinda ubushyo bwe. »

 

Uhoraho yacunguye Yakobo aramuharanira,

kandi amugobotora mu maboko y’umunyembaraga.

Bazaza batera indirimbo z’ibyishimo ku musozi wa Siyoni ;

bahadendeze basanga ibyiza by’Uhoraho.

 

Ubwo inkumi zizabyina zidagadure,

kimwe n’abasore n’abasaza.

Umubabaro wabo nzawuhinduramo ibyishimo, mbakomeze,

abagowe mbahe kwidagadura.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 146 (145), 7.9)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

Uhoraho arengera abavamahanga.

Hahirwa umuntu umwiringira !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 15, 21-28)

Muri icyo gihe, 21Yezu yerekeza mu karere k’i Tiri n’i Sidoni. 22Nuko umukanahanikazi ava ku nkiko z’icyo gihugu, atera hejuru ati “Mbabarira Nyagasani, Mwana wa Dawudi ! Umukobwa wanjye yashegeshwe na roho mbi !” 23Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa baramwegera, baramwinginga bati “Mwirukane kuko adusakuza inyuma.” 24Ariko we arabasubiza ati “Nta handi noherejwe, kereka mu ntama zazimiye zo mu muryango wa Israheli.” 25Ariko uwo mugore aramwegera, aramupfukamira avuga ati “Nyagasani, ntabara !” 26Aramusubiza ati “Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana.” 27Umugore na we ati “Ni koko Nyagasani, ariko n’ibibwana birya utuvungukira tugwa aho ba shebuja bafunguriye.” 28Nuko Yezu aramusubiza ati “Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikumerere uko ubishaka !” Ako kanya umukobwa we arakira.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »