Amasomo ku wa Gatanu XVIII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Nahumu (Nah 2, 1.3 ; 3, 1-3.6-7)

1,1Ngiyo intumwa itungutse mu mpinga z’imisozi, izanywe no kubamenyesha amahoro. Yuda, ngaho himbaza iminsi mikuru yawe, urangize n’imihigo wahize kuko umugiranabi atazagera iwawe ukundi, akaba yarimbuwe burundu ! 3Dore Uhoraho agarukanye ikuzo rya Yakobo, ni we ubwe kuzo rya Israheli, kuko abasahuzi bari barabacuje, bakabatsembamo umuzabibu.

 

3,1Ugushije ishyano, mugi umena amaraso, ukaba wuzuye ubujura n’urugomo, ntunahweme kunyaga iby’abandi ! 2Nimwumve urusaku rw’ikiboko n’urw’inziga zikocagurana, imirindi y’amafarasi n’umuvuduko w’amagare y’intambara. 3Abanyamafarasi biteguye kurasa, inkota ziragurumana nk’amafumba, amacumu ararabya nk’umurabyo. Abapfuye ni benshi, imirambo irandagaye hose, intumbi ntizibarika, baragenda bazisitaraho ! 6Nzakujugunyaho imyanda, nkugire akarorero kugira ngo ukorwe n’ikimwaro, 7maze ugukubise amaso wese ahunge avuza induru, agira ati « Ninivi yarimbutse ! » Ni nde uzayigirira impuhwe ? Ni ko se, uzavana he abaguhumuriza ?

 

INDIRIMBO (Ivugururamategeko 32, 36, 39, 41)

 

Inyik/ Imana ni yo Mugenga w’urupfu n’ubugingo !

 

Uhoraho agiye gucira urubanza umuryango we,

akazagirira ibambe abayoboke be,

nabona y’uko intege zabo zishize,

kandi ko nta mucakara cyangwa umuntu wigenga usigaye.

 

Noneho rero ubu nimurebe:

“Ni jyewe ubwanjye nta wundi.

Nta yindi mana indi iruhande !

Ni jye wica kandi nkabeshaho,

uwo mfashe ntanyikura.

 

“Nintyaza inkota yanjye irabagirana,

ukuboko kwanjye  kugatigisa iteka naciye,

nzamara inzigo mfitanye n’ababisha banjye,

mpe inyiturano abanyanga.”

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 16, 24-28)

Muri icyo gihe, 24Yezu abwira abigishwa be ati “Niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusaraba we maze akurikire ! 25Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 26Umuntu watunga isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki ? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe ? 27Kandi Umwana w’umuntu agomba kuzagaruka mu ikuzo rya Se, ashagawe n’abamalayika, maze ubwo akagororera umuntu wese akurikije imigirire ye. 28Ndababwira ukuri: mu bari hano harimo abatazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje mu ikuzo ry’Ingoma ye.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »