jeu.

02

août

2012

Amasomo ku wa gatandatu XVIII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki (Hab 1, 12-17; 2, 1-4)

1,12Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye, Nyirubutagatifu wanjye kandi utazapfa bibaho ? Uhoraho, washyizeho uwo mwanzi ngo aducire urubanza, uramukomeza wowe Rutare, kugira ngo aduhane. 13Nyamara se ko amaso yawe azira inenge, washobora ute kwitegereza ikibi no kwihanganira akarengane ? Ni kuki ukomeza kwirengagiza amahano akorwa n’abagambanyi, ukicecekera igihe umugiranabi aconcomera umurusha ubutungane ? 14Abantu ubagenzereza nk’amafi yo mu nyanja, mbese nk’ibikururuka mu mazi bitagira umutware! 15Abo bose umwanzi azabarobesha ururobo, abafatire mu rushundura rwe, abashyire mu mutego we. Icyo gihe azishima kandi asabagire,  16nuko ature igitambo rwa rushundura rwe, atwikire ububani uwo mutego we, kuko ari byo akesha kurya ibitubutse kandi byiza. 17Mbese azareka ryari gufatira amahanga mu rushundura rwe, ngo akomeze kuyatsemba nta mbabazi ?

 

2,1Jyewe rero ngiye gukomera ku izamu ryanjye, nkomeze mpagarare hejuru y’inkike; nzagenzure kugira ngo numve icyo Imana izambwira, mbese igisubizo izampa kuri aya magambo yanjye. 2Nuko Uhoraho ansubiza agira ati “Andika iby’iri bonekerwa ubishyire mu tubaho, maze babashe kubisoma neza. 3Gusa iby’iri bonekerwa bizaza mu gihe cyagenwe, ni bwo byose bizuzuzwa nta kabuza; n’aho ryatinda kandi uzaritegereze, kuko rizaza ku gihe cyaryo nta gihindutse ! 4Ni koko azarimbuka umuntu wuzuye  ubwirasi, naho intungane izabeshwaho n’ubudahemuka bwayo.”    

 

ZABURI (Zab 9, 8-9, 10-11, 12-13)

 

Inyik/ Uhoraho, ntiwigera utererana abagushakashaka.

 

Uhoraho aganje ubuziraherezo,

ashinze intebe ye ngo ace imanza.

Ni we ugengana isi ubutabera,

agacira imanza imiryango ari ntaho abogamiye.

 

Uhoraho nabe ubuvunyi bw’abashikamiwe,

mu bihe by’amage nababere ubuvunyi.

Abazi izina ryawe nibakwiringire, Uhoraho,

kuko udatererana abagushakashaka !

 

Nimucyo turirimbire Uhoraho uganje kuri Siyoni,

nimwamamaze ibigwi bye mu mahanga !

Kuko akurikirana uwamennye amaraso ntabirangarane,

ntiyirengagize imiborogo y’abanyabyago.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza ye.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 17, 14-20)

Muri icyo gihe, Yezu amaze kwihindura ukundi ku musozi, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani, 14bagera iruhande rw’inteko y’abantu. Nuko umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati 15“Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi. 16Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.” 17Yezu arasubiza ati “Mbe bantu b’iki gihe b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari ? Nzabiyumanganya mpereze hehe ? Nimumunzanire hano.” 18Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi imuvamo, ako kanya arakira. 19Nuko abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana ?” 20Arababwira ati “Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: Iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »