jeu.

02

août

2012

Amasomo ku Cyumweru XVIII Gisanzwe, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 16, 2-4. 12-15)

Igihe bari 2mu butayu, ikoraniro ryose ry’Abayisraheli ryitotombera Musa na Aroni. 3Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!» 4Nuko Uhoraho abwira Musa ati «Dore ngiye kubagushaho nk’imvura umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzabagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza.


12Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba mu kabwibwi murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu’» 13Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; na mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. 14Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto twererana nk’urubura ku butta. 15Abayisraheli baritegereza maze barabazanya bati «Man hu», ari byo kuvuga ngo «lki ni iki?» kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati « Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye. »


ZABURI (Zab 78 (77), 3-4ac, 23-24, 25.52a.54a)


Inyik/ Nyagasani, duhe umugati uturutse mu ijuru.

 

Ibyo twabwiwe kandi tumenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

natwe ntituzabihisha abana bacu,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho.

 

Imana itegeka ibicu byo hejuru,

maze yugurura amarembo y’ijuru,

ibanyanyagizaho manu ngo barye,

ibaha ingano zo mu ijuru.

 

Muntu arya umugati w’abamalayika,

Imana iboherereza ibiribwa bibamaze ipfa.

Hanyuma ihagurutsa imbaga y’umuryango wayo,

maze ibinjiza mu gihugu cyayo gitagatifu.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 4, 17. 20-24)

Bavandimwe, 17dore rero icyo mbabwira kandi mbashishikariza muri Nyagasani: ntimuzongere kugenza nk’abatazi lmana, bikurikirira ubupfu bwabo. 20Mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: 21Niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. 22Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. 23Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, 24muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka, mu budakemwa no mu butungane nyakuri.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 78 (77),24)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho yagaburiye umuryango we mu butayu,

awuha umugati uturutse mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 6, 24-35)

Muri icyo gihe, 24imbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batakiri ku nkombe y’inyanja, bajya mu mato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. 25Bamusanze hakurya y’inyanja baramubaza bati «Mwigisha, wageze hano ryari?» 26Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. 27Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo Umwana w’umuntu azabaha kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.» 28Baramubaza bati «Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?» 29Yezu arabasubiza ati «Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.» 30Nuko baramubwira bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? 31Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru’.» 32Nuko Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko : Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. 33Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru kandi ukazanira Isi ubugingo,» 34Nuko baramubwira bati «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.» 35Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »