sam.

28

juil.

2012

Amasomo ku Cyumweru cya XVII, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 4, 42-44)

Muri iyo minsi, mu gihugu hose hari harateye inzara, nuko 42haza umuntu aturutse i Behali-Shalisha, azanira Elisha umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano, n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati «Nimubigaburire abantu barye!» 43Umugaragu we aramusubiza ati «Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?» Aramusubiza ati «Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!» 44Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

 

ZABURI (Zab 145 (144), 10-11,15-16,17-18)


Inyik/ Nyagasani, ubumbura ikiganza cyawe,

           maze twese ukaduhaza ibyiza.

 

Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,

abayoboke bawe bagusingize!

Bazarate ikuzo ry’Ingoma yawe,

batangaze ubushobozi bwawe

 

Bose ni Wowe bahanga amaso bakwiringiye,

maze ukabaha icyo barya igihe kigeze.

Ubumbura ikiganza cyawe,

maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza.

 

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mu

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo lnrnmwa yandikiye Abanyefezi (Ef 4,1-6)

Bavandimwe, 1ubu rero jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: 2nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze, n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, 3kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. 4Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. 5Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe, 6n’Imana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.


IBANGONDlRIMBO RIBANZIRIZA IVANJIU (Lk7,16)


Alleluya. Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo,

kandi Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+  Yohani (Yh 6,1-15)

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ari yo Tiberiya. 2Abantu benshi baramukurikira, bitewe n’uko babonaga ibimenyetso yerekanaga akiza abarwayi. 3Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara ari kumwe n’abigishwa be. 4Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi yari yegereje. 5Yezu arambura amaso abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati «Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?» 6Ibyo yabimubwiye amwinja kuko yari azi icyo ari bukore. 7Filipo aramusubiza ati «N’uwagura imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya.» 8Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati 9«Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko se byamarira iki abantu bangana batya?» 10Yezu ati «Nimwicaze abantu.» Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. 11Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi uko bazishakaga. 12Bamaze guhaga Yezu abwira abigishwa be ati «nimurundarunde ibimanyu bisigaye ntihagire ibipfa ubusa.» 13Babishyira hamwe, maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki, byashigajwe n’abari bariye. 14Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora baravuga bati «Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.» 15Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga bakamwimika, arongera ahungira ku musozi ari wenyine. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »