Amasomo ku wa Kane XVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 18, 1-10)

1Uhoraho abwira Yeremiya ati 2“Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.” 3Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. 4Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga. 5Nuko Uhoraho arambwira ati 6“Bantu ba Israheli – uwo ni Uhoraho ubivuze – murakeka ko ntabagira  nk’uko uriya mubumbyi abigenza ? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi ! 7Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; 8ariko icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho, nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. 9Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma ; 10ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera.”

 

ZABURI (Zab 146 (145), 1-2.10a, 3-4, 5-6ab)

 

Inyik/ Hahirwa uwiringira Uhoraho, Imana yacu.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose,

ncurangire Imana yanjye igihe nzaba nkiriho.

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo.

 

Ntimukiringire abantu bakomeye,

ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza.

Umwuka we umara kumuvamo,

agasubira mu gitaka yaturutsemo ;

kuva ubwo imigambi yari afite ikayokana na we.

 

Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi,

maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye !

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Intu 16, 14)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Mana, kingura umutima wacu,

kugira ngo dushakashakane urukundo

amagambo y’Umwana wawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo  (Mt 13, 47-53)

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda uyu mugani ati 47« Ingoma y’ijuru imeze nk’urushundura banaze mu nyanja, maze rugafata amafi y’amoko yose. 48Iyo rwuzuye, barukururira ku nkombe, hanyuma bakicara, bakarobanurira mu bitebo afite akamaro, naho adafite akamaro bakayajugunya. 49Ni ko bizamera mu iherezo ry’isi : abamalayika bazaza batandukanye intungane n’abagome. 50Maze bo babarohe mu nyenga y’umuriro ; aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 51Ibyo byose mwabyumvise ? » Bati « Yee ». 52Arongera ati « Ni cyo gituma umwigishamategeko wese wigishijwe iby’Ingoma y’ijuru, asa na nyir’urugo ukura mu bushyinguro bwe ibishya n’ibishaje. » 53Yezu arangije iyo migani, ava aho.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »