ven.

27

juil.

2012

Amasomo ku wa Kabiri XVII,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 14, 17-22)

Uhoraho arambwira ati 17“Uzababwire aya magambo uti ‘Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira. 18Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe.’”


19Uhoraho, waba se waratereranye Yuda, Siyoni ukaba warayizinutswe ? Ni kuki uduteza ibyago bidakira ? Twari twiringiye amahoro none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba ! 20Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu, ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu; ni byo koko twagucumuyeho. 21Girira icyubahiro cy’izina ryawe maze woye kutugaya, wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe ! Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza ! 22Mu bigirwamana by’amahanga se, hari na kimwe kigusha imvura ? Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi ? Si wowe se Uhoraho, Imana yacu ? Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.

 

ZABURI (Zab 79 (78), 5a.8, 9, 11.13ab)

 

Inyik/ Nyagasani, girira ikuzo ry’izina ryawe, maze udutabare.

 

Mbese Uhoraho, uzarakara na ryari ?

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga !

 

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

turokore, maze utubabarire ibicumuro byacu,

ugiriye izina ryawe.

 

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

Naho twebwe umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

tuzakuririmbire ibisingizo iteka.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI        

 

Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ryabibwe mu mitima yacu :

hahirwa abaryakira rikera imbuto nyinshi !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 13, 36-43)

Muri icyo gihe, 36Yezu asiga aho rubanda ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati « Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima. » 37Arabasubiza ati « Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu ; 38umurima ni isi ; imbuto nziza ni abana b’Ingoma ; urumamfu ni abana ba Nyakibi ; 39umwanzi warubibye ni Sekibi ; isarura ni iherezo ry’isi ; abasaruzi ni abamalayika. 40Nk’uko rero batoranya urumamfu bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. 41Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, 42maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. 43Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve ! » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »