Amasomo ku wa Gatatu XVII, B

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 15, 10.16-21)

10Mbega ibyago, mawe, kubona warambyaye ! None nkaba ndi umuntu igihugu cyose kinubira, kikanamvuguruza ! Nta we nigeze nguza cyangwa ngo mugurize, ariko bose baramvuma ! 16Iyo numvise amagambo yawe ndayamira : ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero. Nitiriwe izina ryawe, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo. 17Sinshakira ibyishimo gushyikirana n’abikinira ; ikiganza cyawe kintegeka kubitarura kuko wantegetse kuvugana ubukana. 18Kuki akababaro kanjye kambayeho akaramata, igikomere cyanjye ntigikire, kikananira imiti ? Rwose wambereye nk’isoko idashobora kwizerwa, ntigire amazi igihe cyose.

 

19None rero Uhoraho avuze atya : “Nungarukira ari jye ukugaruye, uzampagarara imbere. Nuvuga amagambo ashyira mu gaciro, ukareka amahomvu, umunwa wawe uzaba uwanjye. Bazakugarukira, ariko wowe ntugomba kubasanga. 20Imbere y’abo bantu, nkugize nk’inkike ikomeye y’umuringa. Bazakurwanya ariko ntacyo bazagukoraho ; humura turi kumwe, ndagutabara kandi nkurenganure. Uwo ni Uhoraho ubivuze ! 21Ndakuvana mu kiganza cy’abagome, nkugobotore mu nzara z’abanyarugomo.

 

ZABURI (Zab 59 (58), 2-3, 4-5a, 10-11, 17, 6a.18)

 

Inyik/ Imana ni yo buhungiro bwanjye ku munsi w’amage !

 

Mana yanjye, nkiza abanzi banjye,

undinde abaje kuntera.

Nkiza abagiranabi,

unkure mu maboko y’abantu b’imenamaraso.

 

Koko rero ngaha baciye igico ari jye bibasiye,

Uhoraho, dore abanyamaboko bakoraniye kuntera,

kandi nta kosa nta n’icyaha nakoze !

Nta kibi cyangaragayeho, ariko dore bahururiye kuntega.

 

Mbaraga zanjye, ni wowe ndangamiye,

Imana ni yo buhungiro bwanjye butavogerwa.
Imana yuje ineza irangoboka,

maze ikampa guhinyura abanyubikiye bose.

 

Jyeweho ndarata imbaraga zawe,

nkamamaza ineza yawe kuva mu gitondo,

kuko wambereye umurwa w’amakiriro,

n’ubuhungiro ku munsi w’amage.

 

Wowe Uhoraho, Mugaba w’ingabo, Mana ya Israheli,

nzagucurangira wowe mbaraga zanjye,

wowe Mana imbereye umurwa w’amakiriro,

wowe Mana yuje ineza !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi,

amabanga y’Ingoma y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 13, 44-46)

Muri icyo gihe, Yezu acira rubanda iyi migani ati 44“Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose akagura uwo murima.

 

45“Byongeye kandi, Ingoma y’ijuru imeze nk’umucuruzi washakashakaga amasaro meza. 46Yabona isaro rimwe ry’agaciro kanini, akagenda akagurisha ibyo atunze byose, maze akarigura.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »