Amasomo ku wa Gatanu XVII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 26, 1-9a)

1Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda amaze kwima, Uhoraho abwira Yeremiya ati 2“Uhoraho avuze atya : Hagarara ku kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho, maze abaturage bose b’imigi ya Yuda baza gusenga bapfukamye mu Ngoro y’Uhoraho, ubatongere amagambo yose ngutegetse kuvuga, nta na rimwe usize. 3Ahari wenda bazumva maze buri wese yihane imyifatire ye mibi, bityo nanjye ndeke amakuba nari ngiye kubateza kubera ubugome bwabo. 4Uzababwire uti ‘Uhoraho avuze atya : Niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, 5kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, 6iyi Ngoro nzayigenzereza nka Silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.’”

 

7Abaherezabitambo, abahanuzi n’umuryango wose bari bateze amatwi Yeremiya, igihe yavugiraga ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho. 8Yeremiya arangije kuvuga ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubwira umuryango wose, abaherezabitambo, abahanuzi na rubanda baramufata bavuga bati “Wiciriye urwo gupfa !” 9aUratinyuka guhanura mu izina ry’Uhoraho ngo ‘Iyi Ngoro izaba nka Silo, n’uyu mugi uzarimbuke ushiremo abaturage bawo !’”

 

ZABURI  (Zab 69 (68), 2.5ab,…8, 9-10, 14)

 

Inyik/ Mana yanjye, ntabara wowe Nyir’ubuntu budashira.

   

Ndohora, Mana yanjye,

kuko amazi angeze mu ijosi.

Abanyangira ubusa,

bararuta ubwinshi umusatsi wanjye.

 

Abansuzugura ntibagira ingano,

bakanyangira ubusa.

Niyumanganya ibitutsi ku mpamvu yawe,

nkemera gukozwa isoni n’ikimwaro.

 

Nahindutse umunyamahanga mu bavandimwe,

mba n’intamenyekana muri bene mama.

Ni koko ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya,

n’ibyo bagutuka ni jye bishengura.

 

Ubu rero Uhoraho, wumve isengesho ryanjye;

igihe cyo kuntabara kirageze,

Mana, Nyir’ubuntu budashira,

undengere kuko ari wowe nkesha agakiza.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 1, 1-2)

 

Alleluya Alleluya.

Kera Imana yabwiye abasokuruza bacu ikoresheje abahanuzi,

natwe muri iyi minsi turimo itubwirisha Umwana wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 13, 54-58)

Muri icyo gihe, 54Yezu ajya mu karere k’iwabo ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati « Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he ? 55Uriya si umwana wa wa mubaji ? Nyina ntiyitwa Mariya ? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda ? 56Bashiki be bose ntiduturanye ? None se biriya abikomora he? » 57Nuko abatera imbogamizi. Yezu ni ko kubabwira ati “Koko nta handi umuhanuzi asuzugurirwa keretse mu gihugu cye no muri bene wabo.” 58Nuko ava aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi, abitewe n’ukutemera kwabo.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »