Amasomo ku wa Mbere XVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika (Mik 6, 1-4.6-8)

1Nimwumve icyo Uhoraho avuze : “Haguruka uburanire imbere y’imisozi, maze utununga twumve ijwi ryawe !” 2Misozi, nimwumve urubanza rw’Uhoraho, namwe mfatiro zitajegajega z’isi nimutege amatwi, kuko Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we, akaba aburana na Israheli : 3“Muryango wanjye, nagutwaye iki ? Mbese icyo nakuruhijeho ni ikihe ? Ngaho nsubiza ! 4Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa ? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi ?”

 

(Umuntu winjiye mu Ngoro arabaza ati) 6“Nzahingukana iki imbere y’Uhoraho, kugira ngo mpfukamire Imana yo mu ijuru ? Nzamutura se ibitambo bitwikwa, cyangwa ibimasa bimaze umwaka umwe ? 7Uhoraho se yakwemera amapfizi y’intama agahumbagiza, cyangwa se amavuta atemba nk’imivu ? Nzamutura se umwana wanjye w’uburiza ngo abe icyiru cy’ubugome bwanjye, cyangwa se umwana wo mu bura bwanjye, ngo abe impongano y’ibyaha byanjye bwite ?”

 

(Nuko wa muntu ahabwa iki gisubizo) : 8“Mwana w’umuntu, bakumenyesheje ikiri cyiza, ari cyo Uhoraho agushakaho : nta kindi uretse kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye.”

 

ZABURI (Zab 50 (49), 5.7a.c, 8-9, 16bc-17, 21, 23)

 

Inyik/ Tugendere mu butungane, mu nzira igana umukiro.

 

“Nimunkoranyirize abayoboke banjye,

ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo !

Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga ;

jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe !

 

“Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

Sinkeneye gufata ikimasa mu rugo rwawe,

cyangwa se amasekurume mu rubumbiro rwawe.

 

“Kuki ushyanukira gutondagura amategeko yanjye,

no guhoza ku rurimi isezerano ryanjye,

nyamara ntukunde gukosorwa,

maze amagambo yanjye ukayata hirya ?

 

“Ibyo ni byo ukora, none ukabona ko naceceka ?

Wibwira se ko meze nkawe ?

Dore ndagushinja, byose mbisheshe imbere yawe.

 

“Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo,

kandi aba aciye inzira nzamwerekeramo umukiro w’Imana.”

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,

ahubwo dutege amatwi ijwi ry’Uhoraho.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 12, 38-42)

Muri icyo gihe, 38bamwe mu bigishamategeko no mu Bafarizayi baraterura babwira Yezu bati “Mwigisha,, turifuza kubona ukora igitangaza.” 39Arabasubiza ati “Iyi nkoko mbi kandi y’abahemu irashaka ikimenyetso ! Nta kindi kimenyetso izahabwa atari icy’umuhanuzi Yonasi. 40Nk’uko Yonasi yamaze mu nda y’igifi iminsi itatu n’amajoro atatu, ni na ko Umwana w’umuntu azamara mu nda y’isi iminsi itatu n’amajoro atatu. 41Ku munsi w’urubanza, Abanyaninivi bazahagurukira ab’iyi ngoma maze babatsinde,  kuko bo bumvise inyigisho za Yonasi maze bakisubiraho, kandi hano hari uruta Yonasi ! 42Umwamikazi w’igihugu cy’epfo azahagurukira ab’iyi ngoma kuri uwo munsi w’urubanza, maze abatsinde, kuko yaturutse iyo gihera aje kumva ubuhanga bwa Salomoni, kandi hano hari uruta Salomoni.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »