ven.

20

juil.

2012

Amasomo ku wa Kane XVI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya (Yer 2, 1-3.7-8.12-13)

1Uhoraho ambwira iri jambo agira ati 2« Genda ! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu uti ‘Uhoraho avuze atya : Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo. 3Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe ; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 7Nabazanye mu gihugu cy’umurumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku. 8Abaherezabitambo ntibagize bati ‘Uhoraho ari he ?’ Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro. 12Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze. 13Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri : barantaye jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamo amazi. »

 

ZABURI(Zab 36 (35), 6-7ab, 8-9, 10-11)

 

Inyik/ Nyagasani, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo.

 

Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru,

ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu.

Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire,

ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari.

 

Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa !

Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,

bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe,

maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe.

 

Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo,

kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri.

Ineza yawe urayikomereze abakumenye,

n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)     

 

Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi,

amabanga y’Ingoma  y’Imana.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 13, 10-17)

Muri icyo gihe, 10abigishwa begera Yezu baramubaza bati “Igituma ubabwira mu migani ni iki ?” 11Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo ntibabihawe. 12Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. 13Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. 14Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. 15Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza !’ 16Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. 17Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva !”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »