Amasomo ku wa Kane XV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 26, 7-9.12.16-19)

7Inzira y’umuntu w’intungane iraboneye, nawe Uhoraho, urayimutunganyiriza. 8Mu nzira udutegeka kunyuramo, Uhoraho turakwiringira, icyo twifuza ni ukurata izina ryawe. 9Ijoro ryose ndakuzirikana, nkagushakashaka n’umutima wanjye, kuko iyo amategeko yawe akurikizwa ku isi, abayituye bayamenyeraho ubutungane. 12Ni wowe uduha amahoro, Uhoraho; ukadusohoreza ibyo dukora byose.

 

16Mu mubabaro wacu turakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira. 17Imbere yawe, Uhoraho, twari tumeze nk’umugore utwite, uhindagana kuko ari hafi kubyara, agatakishwa n’ububabare. 18Natwe twari dutwite turi mu mibabaro y’iramukwa, ariko tumera nk’aho tubyaye umuyaga : nta bwo twazaniye isi agakiza, cyangwa ngo tuyibyarire abaturage bashya. 19Abawe bapfuye bazongera kubaho, imirambo yabo izazuka. Mwebwe abari mu mukungugu nimukanguke, nimusabwe n’ibyishimo ! Kuko ikime cy’Uhoraho ari urumuri rutonyanga ku isi, bityo abari barapfuye bazagaruke imusozi.  

 

ZABURI (Zab 102 (101), 13-15, 16-18, 19-21)

 

Inyik/ Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,

maze areba ku isi.

 

Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo,

kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka !

Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni,

kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi,

ayo magingo akaba ageze.

Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo,

bagashavuzwa n’itongo ryayo.

 

Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho,

n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe,

kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya,

akahigaragariza yuje ikuzo;

ubwo agahagurukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo,

akita ku byo bamusaba.

 

Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza,

maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho;

kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru,

aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,

kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa,

kandi abohore abaciriwe urwo gupfa.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 130 (129), 7 ; Mt 11, 29)

 

Alleluya Alleluya

Uhoraho ahorana imbabazi, agira ubuntu butagira urugero,

akagira umutima ugwa neza.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 11, 28-30)

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati 28“Nimungane mwese abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura. 29Nimwikorere umutwaro wanjye kandi mundebereho, kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya; muzamererwa neza mu mitima yanyu. 30Koko rero umutwaro wanjye uroroshye, n’ibyo mbakorera ntibiremereye.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »