ven.

13

juil.

2012

Amasomo ku wa gatatu XV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 10, 5-7.13-16)

Uhoraho aravuze ati 5“Uragowe Ashuru ! Wowe kiboko cy’ubukana bwanjye; n’inkoni witwaje ikaba iy’uburakari bwanjye. 6Nyohereje kurwanya ihanga ry’abahemu, nyihutishirije gutera igihugu cyandakaje, bagisahure kandi bakinyage, bakiribate nk’icyondo cyo mu nzira. 7Nyamara (umwami wa Ashuru) we si ko abyumva, aratekereza ukundi, kuko agamije gusa gusenya no kurimbura amahanga menshi. 13Kuko yibwiye ati ‘Ibyo nakoze byose mbikesha imbaraga zanjye, n’ubuhanga bwanjye kuko ndi umunyabwenge. Navanyeho imipaka y’ibihugu mbasahura ibyabo, nabaye intwari nkura abami ku ntebe zabo. 14Nanyaze ubukungu bw’amahanga nk’uko batwara amagi mu cyari ntagire kirengera; nanjye ni ko nafashe isi yose ntihagira n’umwe ukoma, wabumbura umunwa cyangwa se ngo atabaze.’ 15Mbese ye, intorezo yakwirata ku uyitemesha ? Urukero se rwo rwakwibonekeza ku urukeresha ? Ibyo byaba nk’aho ikiboko cyagarukana ukibanguye, inkoni ikazungaguza uyitwaje ! 16Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana Umugaba w’ingabo azateza ab’imishishe kuzongwa, maze mu nsi y’ubwamamare, hagurumane nk’inkongi y’umuriro.”

 

 

ZABURI (Zab 94 (93), 5-6, 7-8, 9.11, 14-15)

 

Inyik/ Uhoraho ntatererana umuryango we.

 

Uhoraho, umuryango wawe barawutsikamira,

umurage wawe barawisha agahato;

barica umupfakazi n’umusuhuke,

impfubyi bakazihotora.

 

Kandi ni ko bavuga ngo “Uhoraho ntabibona,

Imana ya Yakobo ntibyitayeho !”

Muritonde, mwebwe biburabwenge mu bandi bose !

Mwa bipfapfa mwe muzumva ryari ?

 

Mbese nyir’uguhanga amatwi, ni we utumva ?

Uwahimbye amaso se, ni we utabona ?

Uhoraho azi ibitekerezo bya muntu,

ko ari ubusabusa.

 

Kuko Uhoraho adatererana umuryango we,

akaba atareka umurage we;

ubucamanza buzakurikiza ubutabera,

ab’umutima ugororotse bose bazabuyoboke.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11, 25)

 

Alleluya Alleluya

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingoma y’Imana.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 11, 25-27)

25Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. 26Koko Dawe, ni ko wabyishakiye. 27Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »