Amasomo ku wa Gatandatu XV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Mika (Mik 2, 1-5)

1Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bagahita bagikora kuko bagifitiye ububasha ! 2Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo; nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we. 3Ni cyo gitumye Uhoraho avuze atya : Nanjye ngambiriye kubatera icyago mutazashobora kwigobotora, cyangwa ngo mugende mwemaraye, kuko kizaba ari igihe cy’amakuba. 4Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani, batere indirimbo y’amaganya bagira bati “Katubayeho, turarimbutse ! Umugabane w’umuryango wanjye uranyazwe ! Bitewe n’iki se kugira ngo nywamburwe, maze abagome bakigabanya amasambu yacu ?” 5Ni cyo gituma nta n’umwe muri mwe, uzongera guhabwa umunani mu ikoraniro ry’Uhoraho.

 

ZABURI (Zab 10 (9), 1-2, 3-4, 7-8, 14)

 

Inyik/ Uhoraho, wikwibagirwa abanyabyago.

 

Nyagasani, ni iki gituma witaza,

ukihisha mu bihe by’amage ?

Mu gihe umugiranabi yigamba,

indushyi zifatirwa mu mutego yazishandikiye.

 

Umugiranabi yirata ko yageze ku ntego ye,

kuba yabonye icyo yifuzaga

bigatuma atuka Uhoraho akamusuzugura.

Umugiranabi ashinga ijosi, agaterera agati mu ryinyo,

ngo “Nta Mana ibaho !” Ngubwo ubwenge bwe.

 

Akanwa ke kuzuye imivumo, ibinyoma n’uburyarya,

ajunditse ubugiranabi n’ubugome.

Yubikira hafi y’insinsiro,

akihishahisha ngo yice intungane;

agahora agenza umunyantege nke.

 

Nyamara wowe ubona ishavu n’amarira,

maze ukiyemeza kubyitaho;

umunyantege nke arakwiragiza,

kandi n’impfubyi ukayitabara.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 147 (146-147), 1.3)

 

Alleluya Alleluya.

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 12, 14-21)

Muri icyo gihe, 14Abafarizayi basohotse bajya inama yo gushaka uko bicisha Yezu. 15Yezu abimenye ava aho hantu. Abantu benshi baramukurikira, nuko arabakiza bose, 16kandi arabihanangiriza ngo boye kumwamamaza. 17Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’umuhanuzi Izayi, ngo 18“Dore umugaragu wanjye nitoreye, Inkoramutima yanjye natonesheje rwose. Nzamushyiraho Roho wanjye, na we azamenyeshe abanyamahanga ukuri. 19Ntazatongana, ntazasakuza, nta n’uzumva ijwi rye mu makoraniro. 20Ntavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba icyaka. Azakomeza ukuri kuzarinde gutsinda; 21abanyamahanga bazizera Izina rye.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »