Amasomo ku Cyumweru cya XV, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Umuhanuzi Amosi (Am 7, 12-15)

Muri iyo minsi, 12Amasiya umuherezabitambo w’i Beteli abwira umuhanuzi Amos ati «Ngaho genda wa mubonekerwa we, cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! 13Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!» 14Amosi asubiza Amasiya ati «Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi ngakonora n’ibiti byera imbuto. 15Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’»


ZABURI (Zab 85 (84), 9ab-10, 11-12,13-14)

 

Inyik/ Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe.


Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

Kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 1.3-14)

3Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose ituruka kuri Roho mu ijuru, ku bwa Kristu. 4Nguko uko yadutoreye muri We nyine mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo turi intungane n’abaziranenge. 5Igena ityo mbere y’igihe ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, 6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu k’urugero rw’ubusendere bw’ineza yayo, 8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. 9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugarnbi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera 10ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. 11Ni we kandi twatorewemo, tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, 12kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. 13Namwe rero aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, 14ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.


IBANGONDIRlMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 19(18), 5)


Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana riramamazwa ku isi hose,

n’Inkuru Nziza ikagera ku mpera z’isi.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk6,7-13)

Muri icyo gihe, 7Yezu ahamagara ba bandi Cumi na babiri abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. 8Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, 9keretse kwambara inkweto z’urugendo, ariko ati «Ntimwambare amakanzu abiri.» 10Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. 11Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» 12Nuko baragenda batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. 13Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta barabakiza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »