sam.

07

juil.

2012

Amasomo ku wa Mbere XIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya (Hoz 2, 16-18.21-22)

Uhoraho aravuze ati 16“Ni yo mpamvu, umugore wanjye w’umuhemu, ubu ari jye ugiye kumuhendahenda, nzamujyane mu butayu maze mwurure umutima. 17Nzamusubiza imizabibu ye, ikibaya cya Akori nkigire irembo ry’amizero. Azahanganiriza nk’igihe cy’ubuto bwe, mbese nk’igihe yazamukaga ava mu gihugu cya Misiri. 18Uwo munsi kandi – uwo ni Uhoraho ubivuga – uzanyita ngo ‘Umugabo wanjye’, uzahurwe burundu kongera kunyita ngo ‘Behali yanjye’. 21Nzagucyura ube uwanjye iteka ryose, dushyingingiranwe bishingiye ku butabera  n’ubutungane, duhorane urugwiro n’urukundo. 22Nzashyingiranwa nawe nkugaragarize ubudahemuka, maze uzamenye Uhoraho.”

 

ZABURI (Zab 145 (144), 2-3, 4-5, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza !

 

Buri munsi nzagusingiza,

nogeze izina ryawe iteka ryose.

Uhoraho ni igihangange, akaba rwose akwiriye gusingizwa;

ubwamamare bwe ntibugereranywa.

 

Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze,

bamamaze ibigwi byawe.

Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe,

mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza,

rijyana n’ubwiza bwawe.

 

Bazajya bavuga ububasha bwawe wagaragaje ukora ibintu bihambaye,

nanjye mvuge ubuhangange bwawe.

Bazajya bahimbaza urwibutso rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu,

maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe.

 

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya

Yezu Kristu, Umukiza wacu yatsinze urupfu,

atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo(Mt 9, 18-26)

18Igihe Yezu yari akibwira abigishwa ba Yohani, umutware aramwegera, amupfukama imbere amubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.” 19Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be.

 

20Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma akora ku ncunda z’igishura cye. 21Kuko yibwiraga ati “Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!” 22Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati “Humura mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ako kanya umugore arakira.

 

23Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati 24“Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.” Nuko baramuseka. 25Bamaze gusohora abo bantu, arinjira amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. 26Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »