Amasomo ku wa Kabiri XIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya (Hoz 8, 4-7.11-13)

Uhoraho aravuze ati 4“Abayisraheli biyimikiye abami batambajije, bishyiriraho n’abatware jyewe ntabizi. Bariremera ibigirwamana muri zahabu na feza yabo, bakikururira batyo kurimbuka. 5Samariya rero, ikimasa cyawe ndagihigitse ! (Koko uburakari bwanjye bwabagurumaniye : mbese bazanga gusukurwa kugeza ryari ?) 6Cyakomotse muri Israheli gikozwe n’umunyabukorikori, kikaba rero atari Imana. Ni yo mpamvu ikimasa cyo muri Samariya kizahinduka ishingwe. 7Babibye umuyaga, bazasarura serwakira; bameze nk’ingano zitagira amahundo, ntizivemo n’ifu, n’aho kandi yabonekamo yaribwa n’abanyamahanga. 11Efurayimu yagwije intambiro zo kuvanaho ibyaha, none dore zayibereye impamvu yo gucumura kurushaho. 12N’aho nayandikira ingingo igihumbi mu mategeko yanjye, babifata nk’aho ari ikintu cy’icyaduka ! 13Bakunda kuntura ibitambo no kurya inyama zabyo, nyamara jye Uhoraho, ntibinshimisha. Kuva ubu nzakomeza  kwibuka amakosa yabo, mbaryoze ibyaha byabo, basubire mu Misiri.”    

 

ZABURI (Zab 115 (113B), 3-4, 5-6, 7-8a, 9.11)

 

Inyik/ Mwebwe muryango w’Imana, nimwiringire Uhoraho.

 

Imana yacu iba mu ijuru,

icyo ishatse cyose ikagikora.

Ibigirwamana byo si ikindi, ni feza na zahabu,

ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.

 

Bifite umunwa, ariko ntibivuge,

bikagira amaso, ariko ntibibone;

bifite amatwi, ariko ntibyumve,

bikagira amazuru, ariko ntibihumurirwe.

 

Bifite ibiganza, ariko ntibikorakore,

bikagira n’ibirenge, ariko ntibigende;

nta jwi na busa riva mu muhogo wabyo.

 

Naho mwebwe, bana ba Israheli, nimwiringire Uhoraho :

ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira !

Namwe abatinya Uhoraho, nimwiringire Uhoraho :

ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 14)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani Yezu, Mushumba mwiza, turi abawe :

yobora umuryango wawe ku masoko y’ubugingo.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 9, 32-38)

Muri icyo gihe, 32bazanira Yezu umuntu wahanzweho na roho mbi yamuteraga kuba ikiragi. 33Roho mbi imaze kwirukanwa, icyo kiragi kiravuga. Rubanda baratangara bati “Nta bintu nk’ibi byigeze biboneka muri Israheli !” 34Abafarizayi bo baravuga bati “Sekibi, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.”

 

35Yezu yazengurukaga imigi yose n’insisiro yigisha mu masengero yabo, akwiza Inkuru Nziza y’Ingoma, ari na ko akiza  icyitwa indwara n’ubumuga bwose. 36Abonye iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari barushye kandi bameze nk’intama zitagira umushumba. 37Nuko abwira abigishwa be ati “Imyaka yeze ni myinshi, ariko abakozi ni bakeya; 38nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abakozi mu mirima ye.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »