Amasomo ku wa Gatatu XIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya (Hoz 10, 1-3.7-8.12)

1Israheli yari umuzabibu mwiza, ukera imbuto zishimishije. Uko imbuto zayo ziyongeraga ni na ko yagwizaga intambiro; uko igihugu cyayo cyarushagaho kurumbuka, ni ko n’inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. 2Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa. Uhoraho ubwe agiye gusenya intambiro zabo, no guhirika inkingi zabo. 3Ubwo noneho bazavuga bati “Nta mwami tukigira kuko tutubashye Uhoraho. Ariko se ubundi bwo, umwami yatumarira iki ?”

 

7Ibya Samariya byo birarangiye : umwami wayo aragenda ayobagurika nk’agashami gatwawe n’amazi. 8Amasengero y’ahirengeye y’i Aveni, ari na yo mvano y’icyaha cya Israheli, azasenywa; amahwa n’ibitovu bipfukirane intambiro zabo, maze bazabwire imisozi bati “Nimuturidukireho !”, n’utununga bati “Nimudutwikire !” 12Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza. Nimwitongorere imirima ikiri mishyashya; kuko ari cyo gihe cyo gushakashaka Uhoraho, kugeza ubwo azaza akadusesekazaho ubutungane.

 

ZABURI(Zab 105 (104), 2-3, 4.6, 5.7)

 

Inyik/ Nidushakashake uruhanga rw’Uhoraho, ubudahwema.

 

Nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho !

 

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema ;

mwebwe nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be !

 

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze n’amatangazo yivugiye.

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 1, 15)

 

Alleluya Alleluya

Ingoma y’Imana iregereje : nimwemere Inkuru Nziza !

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 10, 1-7)

Muri icyo gihe, 1Yezu ahamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose. 2Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri : uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; 3Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; 4Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye. 5Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati “Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; 6ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. 7Aho munyura muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »