Amasomo ku wa Gatanu XIV, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Hozeya (Hoz 14, 2-10)

2Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. 3Garukira Uhoraho umubwire uti “Duhanagureho ibicumuro byose, maze wakire ikiri icyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu. 4Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ‘Uri Imana yacu !’ kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe !”

 

5Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima, kandi sinzongera kubarakarira ukundi. 6Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani. 7Imicwira yayo izasagamba, ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti, n’impumuro yayo imere nk’iya Libani. 8Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani. 9Efurayimu izavuga iti “Ndacyahuriye he n’ibigirwamana !”Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro. 10Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye ? Inzira z’Uhoraho ziraboneye zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka.

 

ZABURI (Zab 51 (50), 3-4, 8-9, 12-13, 14.17)

 

Inyik/ Nyagasani, akanwa kanjye kazatangaza ibisingizo byawe.

 

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.  

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Naho wowe ukunda umuntu utaryarya,

maze ubushishozi ukabunyigishiriza mu mutima wanjye.

Ntera icyuhagiro nkire ubwandu bwose,

unyuhagire, maze nererane kurusha amasimbi.

 

Mana yanjye, ndemamo umutima usukuye,

maze umvugururemo ibitekerezo biboneye.

Ntunyirukane ngo unte kure yawe,

cyangwa ngo unkuremo umwuka wawe uzira inenge.

 

Ahubwo mpa kwishimira ko nakijijwe,

kandi unkomezemo umutima wuje ineza.

Nyagasani, bumbura umunwa wanjye,

maze akanwa kanjye gatangaze ibisingizo byawe.      

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 16, 13)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani, duhe Roho nyir’ukuri, maze atuyobore mu kuri kose.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 10, 16-23)

Muri icyo gihe, Yezu yabwiye Intumwa cumi n’ebyiri ati 16“Dore mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma. 17Muritondere abantu kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. 18Bazabajyana imbere y’abatware n’abami ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo n’imbere y’abanyamahanga. 19Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, 20kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho sa So uzabavugiramo. 21Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. 22Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. 23Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri : Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »