Amasomo ku wa Kane XIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi (Am 7, 10-17)

Muri iyo minsi, 10Amasiya, umuherezabitambo w’i Beteli, atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Israheli ati “Amosi ariho arakugambanira rwagati mu nzu ya Israheli; igihugu ntikigishoboye kwihanganira ibyo avuga. 11Kuko avuga ngo : Yerobowamu azazira inkota, n’Abayisraheli bajyanwe bunyago kure y’igihugu cyabo.” 12Amasiya ni ko kubwira Amosi ati “Ngaho genda, wa mubonekerwa we; cika ujye mu gihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura ! 13Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami !”

 

14Amosi asubiza Amasiya ati “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. 15Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli !’ 16Ubu ngubu umva ijambo ry’Uhoraho, wowe uvuga ngo ‘Ntuzahanurire Israheli, ntuzongere guhindanya inzu ya Izaki !’ 17Uhoraho rero avuze atya : ‘Umugore wawe azigira ihabara mu mugi, abahungu bawe n’abakobwa bawe bazazira inkota, isambu yawe izagabanishwa umugozi, naho wowe uzapfira mu gihugu cy’amahanga, na Israheli yose ijyanwe bunyago kure y’igihugu cyayo.’”    

 

ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)

 

Inyik/ Uhoraho, ibyo wemeje ni amanyakuri, byose biba bitunganye.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

akamurikira umuntu.

 

Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye ;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 147 (146-147), 1.3)

 

Alleluya Alleluya

Mbega ukuntu ari byiza kuririmba Imana yacu,

ntibigire uko bisa kuyisingiza uko bikwiye !

Uhoraho ni we ukiza abafite intimba ku mutima,

maze akomora ibikomere byabo.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 9, 1-8)

Muri icyo gihe, 1Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka ajya mu mugi we wa Kafarinawumu. 2Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati “Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.” 3Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati “Uyu muntu aratuka Imana !” 4Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati “Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki ? 5Icyoroshye ni ikihe : ari ukuvuga ngo ‘ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ‘Haguruka ugende’ ? 6None rero kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi…”, abwira ikirema ati “Haguruka, ufate ingobyi yawe witahire !” 7Arahaguruka, arataha. 8Rubanda babibonye barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »