ven.

29

juin

2012

Amasomo ku wa Gatandatu XIII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Amosi (Am 9, 11-15)

Uhoraho aravuze ati 11“Muri iyo minsi, nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa, nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse; nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera, 12ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye. Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora. 13Ngiyi iminsi iraje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane, umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba, divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame. 14Nzagarura umuryango wanjye Israheli, bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo, bazahinge imizabibu bayinywemo divayi, bahinge imirima maze barye ibyezemo, 15nzabagarura iwabo bakomere, ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.” Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.

 

ZABURI (Zab 85 (84), 9, 11-12, 13-14)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana y’amahoro, uduhurize mu rukundo rwawe.

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be,

bapfa gusa kudasubira mu busazi bwabo !

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 19, 7.9)

 

Alleluya Alleluya

Nitwishime tunezerwe kubera Isezerano rishya :

hahirwa abatumiwe mu bukwe bwa Ntama !

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 9, 14-17)

Muri icyo gihe, 14abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati “Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe ?” 15Yezu arabasubiza ati “Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe ? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba. 16Ntawe utera igitambaro gishya ku mwenda ushaje, kuko icyo kiremo cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika. 17Nta n’ushyira divayi nshya mu masaho ashaje, naho ubundi amasaho yasandara, divayi ikameneka, kandi na ya masaho akaba apfuye ubusa. Ubusanzwe bashyira divayi nshya mu masaho mashya, byombi bikarama.”    


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »