ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Mbere XI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami(1 Bami 21, 1-16)

1Naboti w’i Yizireyeli yari afite umurima w’imizabibu iruhande rw’ingoro ya Akabu, umwami wa Samariya. 2Akabu abwira Naboti ati “Mpa umurima wawe w’imizabibu nywugire ubusitani bwanjye, kuko uri iruhande rw’inzu yanjye. Nzakuguranira nguhe urusha uwawe ubwiza, cyangwa se nubishaka nzaguhe ikiguzi cyawo mu giciro cya feza.” 3Naboti asubiza Akabu ati “Uhoraho arandinde gutanga umurage w’abasokuruza banjye !” 4Akabu asubira iwe ababaye cyane kandi arakaye, kubera amagambo yari abwiwe na Naboti ngo “Sinzaguha umurage w’abasokuruza.” Aryama ku buriri bwe yerekeye urukuta, yanga kurya. 5Umugore we Yezabeli aza kumureba, aramubaza ati “Urakajwe n’iki gitumye utarya ?” 6Umwami aramusubiza ati “Nuko nabwiye Naboti w’i Yizireyeli nti ‘Tugure umurima wawe w’imizabibu, cyangwa se niba ubikunze nguhe ingurane yawo’, maze akanga.” 7Umugore we Yezabeli aramubwira ati “Mbese si wowe utegeka ingoma ya Israheli ? Byuka urye maze umutima wawe unezerwe, ni jyewe uzaguha umurima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli !”    

 

8Yandika amabaruwa mu izina rya Akabu, ayashyiraho ikimenyetso cy’ubwami, maze ayoherereza abatware n’abanyacyubahiro bari baturanye na Naboti mu mugi. 9Muri ayo mabaruwa yari yanditsemo ngo “Nimutangaze igisibo, maze mushyire Naboti ku murongo wa mbere w’imbaga y’abantu. 10Muzane abagabo babiri b’abagome mubashyire imbere ye, bamushinje amakosa bagira bati ‘Watutse Imana n’umwami !’ Nuko muhereko mumusohora, mumutere amabuye mumwice !” 11Abantu bo mu mugi wa Naboti, ari bo batware n’abanyacyubahiro bari bahatuye, babigenza uko Yezabeli yabibasabye, nk’uko byari byanditswe mu mabaruwa  yaboherereje. 12Batangaza igisibo,  bashyira Naboti imbere y’imbaga y’abantu bateraniye aho, 13hanyuma bazana abantu babiri b’abagome babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu bavuga bati “Naboti yatutse Imana n’umwami !” Uwo mwanya baramufata bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa. 14Batuma kuri Yezabeli kumubwira bati “Bateye Naboti amabuye, maze arapfa.”

 

15Yezabeli amaze kumva ko Naboti yatewe amabuye agapfa, abwira Akabu ati “Haguruka, ugende ufate wa murima w’imizabibu Naboti yanze ko mugura; kuko Naboti atakiriho, yapfuye.” 16Akabu amaze kumenya ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajyamu murima w’imizabibu wa Naboti w’i Yizireyeli, arawuzungura.

 

ZABURI (Zab 5, 2-3, 5-6a, 6b-7)

 

Inyik/ Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira

 

Uhoraho, tega amatwi ibyo nkubwira,

ushishikarire kumva amaganya yanjye.

Hugukira ijwi ryanjye rigutabaza;

Mwami wanjye kandi Mana yanjye, ni wowe ntakambira.

 

Nta bwo uri Imana yuzura n’ikibi,

umugome ntiyakirwa iwawe,

umunyagasuzuguro ntaguhinguka imbere.

 

Uzirana n’abagizi ba nabi bose,

ukarimbura abanyabinyoma.

Umuntu wese w’umuhendanyi cyangwa w’umwicanyi,

Uhoraho nta bwo arebana na we.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 119 (118), 105)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani, ijambo ryawe rimurikira intambwe zacu,

rikaboneshereza inzira zacu.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 5, 38-42)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 38“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. 39Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. 40Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. 41Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. 42Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »