Amasomo ku wa Kane XII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 24, 8-17)

8Yoyakini yimitswe amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Nahushita, akaba umukobwa wa Elinatani w’i Yeruzalemu. 9Yakoze nabi imbere y’Uhoraho nk’uko se yabigenjeje. 10Muri icyo gihe, abagaragu ba Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, batera Yeruzalemu; umurwa uragotwa. 11Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ubwe arahaguruka asanga ingabo zahiro zigota uwo murwa. 12Nuko Yoyakini, umwami wa Yuda, aritanga yiha umwami wa Babiloni, we na nyina n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Umwami wa Babiloni arabafata arabafunga, ubwo hari mu mwaka wa munani w’ingoma ye.

 

13Nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, umwami wa Babiloni asahura umutungo wose wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro y’umwami; amenagura ibintu byose bya zahabu, Salomoni, umwami wa Israheli yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho. 14Afata abaturage b’i Yeruzalemu n’abatware babo bose, n’abantu b’abakungu, bose hamwe bagera ku bihumbi cumi, utabariyemo abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bose; nuko ajya kubafungira mu gihugu cye. Ba rubanda rugufi nibo bonyine basigaye aho i Yeruzalemu. 15Avana Yoyakini i Yeruzalemu ajya kumufungira i Babiloni, amujyana na nyina, abagore be,  ibikomangoma bye n’abatware b’igihugu. 16Abakungu bose bari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori b’umuringa n’abacuzi bari igihumbi; abo bose umwami wa Babiloni abajyana bunyago i Babiloni hamwe n’abasirikare bose b’intwari. 17Nuko umwami wa Babiloni yimikira i Yeruzalemu Mataniya se wabo wa Yoyakini, mu kigwi cye, ariko amuhindura izina amwita Sedekiya.

 

ZABURI        (Zab 79 (78), 1, 2, 3, 4a.5, 8, 9)

 

Inyik/ Nyagasani, girira ikuzo ryawe maze udutabare.

 

Mana, abanyamahanga barakurengereye,

bahumanije Ingoro yawe ntagatifu,

Yeruzalemu bayihinduye amatongo.

 

Imirambo y’abagaragu bawe,

bayigaburiye ibisiga byo mu kirere;

imibiri y’abayoboke bawe,

bayigaburira inyamaswa zo ku gasozi.


Amaraso yabo bayamennye nk’umuvu w’amazi,

mu mpande zose za Yeruzalemu,

kandi nta wasigaye ngo abahambe.

 

Abaturanyi bacu baradutuka;

mbese Uhoraho, uzarakara na ryari ?

Ishyari ryawe se rizakomeza rigurumane nk’umuriro ?

 

Ntuduhore ibicumuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

kuko tugeze ahaga !

 

Dutabare, Mana y’agakiza kacu,

ugiriye ikuzo ry’izina ryawe ;

turokore, maze utubabarire ibyaha byacu,

ugiriye izina ryawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 1.7)

 

Alleluya Alleluya

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza; kuko we ari Imana yacu.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 7, 21-29)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 21“Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagaasani’, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. 22Benshi bazambwira uwo munsi bati ‘Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe ? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe ? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe ?’ 23Ubwo nzababwira nti ‘Sinigeze mbamenya; nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe !’”

 

24Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. 25Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare ! 26Naho uwumva wese aya magambo maze kuvuga ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. 27Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu irahirima; ihinduka ubushingwe !”

 

28Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije, 29kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »