ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Kane XI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 48, 1-14)

Muri iyo minsi, 1hadutse umuhanuzi Eliya aza amaze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. 2Yabaterereje inzara irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. 3Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. 4Mbega Eliya ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo ! Ni nde wakwiyemera ko amaze nkawe ?

 

5Wowe wazuye umuntu wapfuye, ukamukura ikuzimu ku bw’ijambo ry’Umusumbabyose; 6Wowe wagushije abami mu kangaratete, n’abikuza ukabimura mu buryamo bwabo; 7Wowe wumviye kuri Sinayi imiburo y’Uhoraho, kuri Horebu ukahumvira imigambi ye yo guhana; 8Wowe wasize amavuta abami ngo bamuhorere, n’abahanuzi kugira ngo bagusimbure; 9Wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; 10Wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. 11Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.

 

12Eliya amaze kuzimira mu gicu cy’umuriro, Elisha yahise asenderezwa umwuka we. Igihe cyose yabayeho, nta mutware n’umwe wamuhungabanyije, nta n’umuntu wigeze amusimbura. 13Nta kintu na kimwe cyamunaniraga, ndetse amaze no gupfa, umurambo we wakomeje guhanura. 14Mu buzima bwe yakoze ibitangaza, na nyuma y’urupfu rwe, ibikorwa bye biba akataraboneka.

  

ZABURI (Zab 97 (96), 1-2, 3-4, 5-6, 7.10ab)

 

Inyik/ Ntungane, nimwishimire Uhoraho !

 

Uhoraho ni Umwami ! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo !

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Ikibatsi cy’umuriro kimugenda imbere,

maze kigatwika abanzi be impande zose.

Imirabyo ye iboneshereza isi,

ubutaka burabirabukwa maze bugahinda umushyitsi.

 

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

 

Abayoboka ibigirwamana bose nibakorwe n’isoni,

abiratana bose ibyo bipfabusa;

bigirwamana mwese, nimupfukame imbere ye !

Mwebwe abakunda Uhoraho nimwange ikibi,

kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Rom 8, 15)

 

Alleluya Alleluya

Tuyobowe na Roho Mutagatifu utugira abana bayo,

Imana tuyita “Data”

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 6, 7-15)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 7« Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. 8Ntimukagenze nka bo ; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba. 9Mwebwe rero mujye musenga mugira muti :

‘Dawe uri mu ijuru,

izina ryawe ryubahwe,

10Ubwami bwawe nibuze,

icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.

11Ifunguro ridutunga uriduhe none.

12Utubabarire ibicumuro byacu,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

13Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.’

 

14Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. 15Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »