Amasomo ku wa Kabiri XI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami  (1 Bami 21, 17-29)

Muri iyo minsi, 17ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Eliya w’Umutishibi riti 18“Haguruka ! Umanuke usange Akabu umwami wa Israheli, utegekera i Samariya. Ari mu murima w’imizabibu wa Naboti yazunguye. 19Umubwire aya magambo uti ‘Uhoraho aravuze ngo: Umaze kwica, none utinyutse no kunyaga ? Niyo mpamvu Uhoraho avuze ngo: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe bwite’.” 20Akabu abwira Eliya ati “Urambonye, mwanzi wanjye !” Undi aramusubiza ati “Ndakubonye kuko watinyutse gukora ibyo Uhoraho yanga. 21Ubu ngiye kuguteza ibyago: nzagutsemba ntsiratsize; mu nzu ya Akabu nzamaraho ab’igitsinagabo bose, baba abacakara cyangwa se abigenga muri Israheli. 22Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bayesha mwene Ahiya, kuko wancumuyeho kandi ukoshya Abayisraheli ngo banncumureho. 23Naho ku byerekeye Yezabeli, Uhoraho avuze atya: Imbwa zizarira Yezabeli mu murima w’i Yizireyeli. 24Umuntu wese wo mu muryango wa Akabu uzapfira mu mugi, imbwa zizamurya, naho uzagwa ku gasozi azaribwa n’ibisiga byo mu kirere.”

 

25Koko nya muntu n’umwe wigeze abaho w’umugome nka Akabu, ngo akore ibyo Uhraho yanga, yohejwe n’umugore we Yezabeli. 26Yakoze nabi cyane, yiyegurira ibigirwamana nk’uko Abahemori babigenzaga, ari bo Uhoraho yirukanye imbere y’Abayisraheli. 27Akabu  amaze kumva ayo magambo ya Eliya atanyagura imyenda ye, yambara ikigunira kandi asiba kurya; akaryama ku bigunira kandi akagenda yiyoroheje. 28Nuko Uhoraho abwira Eliya w’Umutishibi ati 29“Wabonye uko Akabu yicishije bugufi imbere yanjye ? Kubera ko yicishije bugufi mu maso yanjye, sinzamuteza ibyago akiri ku ngoma, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.”

 

ZABURI (Zab 51 (50), 3-4, 5-6b, 11.16)

 

Inyik/ Nyagasani, tugirire imbabazi kuko twagucumuyeho.

 

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere.

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga mba ari cyo nkora !

 

Renza amaso ibyaha nakoze,

ibicumuro byanjye byose ubimpanagureho.

Mana yanjye, Mana ikiza, nkura mu nzigo ndimo,

maze ururimi rwawe ruzamamaze ubutungane bwawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 13, 34)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya :

“Nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 5, 43-48)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 43“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ 44Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza.’ 45Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. 46Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki ? Ese abasoresha bo si ko babigenza ? 47Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi ? Ese abatazi Imana bo si ko babigenza ? 48Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »