Amasomo ku wa Gatatu XI, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami (2 Bami 2, 1-14) 

1Dore uko byagenze igihe Uhoraho yajyanaga Eliya mu ijuru, mu nkubi y’umuyaga. Eliya na Elisha bavanye i Giligali, bafatanya urugendo. 2Bakigenda, Eliya abwira Elisha ati “Ndakwinginze, sigara hano kuko Uhoraho anyohereje i Beteli.” Elisha aramusubiza ati “Ndahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga !” Nuko baramanukana bajya i Beteli. 3Abahanuzi bo mu itorero ry’i Beteli basanga Elisha, baramubaza bati “Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe ?” Arabasubiza ati “Nanjye ndabizi, nimuceceke !” 4Eliya abwira nanone Elisha ati “Elisha, ndakwinginze sigara hano, kuko Uhoraho anyohereje i Yeriko.” Aramusubiza ati “Nkurahiye Uhoraho n’ubuzima bwawe ko ntagusiga.” Nuko bagera i Yeriko. 5Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisha, baramubaza bati “Uzi ko uyu munsi Uhoraho ajyana shobuja mu ijuru, hejuru yawe ?” Arabasubiza ati “Nanjye ndabizi, nimuceceke !” 6Eliya yongera kubwira Elisha ati “Sigara hano ndakwinginze, kuko Uhoraho anyohereje kuri Yorudani.” Undi aramusubiza ati “Ndahiye Uhoraho nawe bwite, ko ntazagutererana ! Ubwo barajyana.

 

7Abantu mirongo itanu bo mu itorero ry’abahanuzi barabakurikira, ariko bahagarara bareba Yorudani, Eliya na Elisha bari bahagaze bombi ku nkombe y’uruzi. 8NukoEliya yiyambura umwitero we, arawuzinga awukubita mu mazi yigabanyamo ibice bibiri; bombi bambuka n’amaguru urwo ruzi rwumutse. 9Bamaze kwambuka, Eliya abwira Elisha ati “Nsaba icyo nagukorera mbere y’uko njyanwa kure yawe !” Elisha aramubwira ati “Iyaba nashoboraga kugabirwa incuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi ukurimo !” 10Aramubwira ati “Usabye ikintu kiruhije. Numbona njyanwe kure yawe bizakubera uko ubishaka ; niba atari byo ntibizaba.”

 

11Bakigenda baganira, igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro biba biraje, birabatandukanya. Eliya azamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. 12Elisha abibonye, atera hejuru agira ati “Mubyeyi ! Mubyeyi ! Amagare n’amafarasi bya Israheli !” Hanyuma ntiyongera kubona Eliya; nuko afata iyenda ye ayitanyuramo kabiri. 13Atora uwitero wa Eliya wari waguye, asubira kuri Yorudani ahagarara ku nkombe zayo. 14Afata wa mwitero, awukubitisha amazi avuga ati “Uhoraho, Imana ya Elisha, ari hehe?” Elisha akubita amazi, amwe ajya ku ruhande rumwe, andi ku rundi, ubwo arambuka.

 

ZABURI (Zab 31 (30), 20, 21, 24ab.25)

 

Inyik/ Nimukomere kandi mwireme agatima

mwebwe mwese abizera Uhoraho !

 

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi !

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe,

kure y’ubutiriganya bw’abantu,

ukabibika ahiherereye kure y’uruvunge rw’abantu.

 

Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese !

Uhoraho arinda abamwemera.

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 1, 2; 112(111), 4)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani, hahirwa umuntu uhimbazwa n’amategeko yawe,

umuntu urangwa n’impuhwe, ineza n’uubutungane

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 6, 1-6.16-18)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 1“Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. 2Igihe rero utanga imfashanyo ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. 3Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, 4bityo imbashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.

 

5Ihige musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayirabiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri : baba bashyikiriye ingororano yabo. 6Naho wowe nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge, maze usenge So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.

 

16Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nk’uko indyarya zinigira : zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndababwira ukuri : ziba zashyikiriye ingororano yazo. 17Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso 18kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho atagaragara; maze So umenya ibyihishe azabikwiture.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »