ven.

22

juin

2012

Amasomo ku wa Gatanu XII, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cy’Abami(2 Bami 25, 1-12)

1Ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Sedekiya, Nebukadinetsari umwami wa Babiloni, yajyanye n’ingabo ze zose atera Yeruzalemu. Ahageze ahatuza ingabo ze, umugi wose ziwuzengurutsa imikingo miremire. 2Umurwa ntiwafatwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma ya Sedekiya. 3Nuko mu mugi inzara irabiyogoza, abantu babura icyo barya. Ku munsi wa cyenda w’ukwezi kwa kane, 4ni bwo Abakalideya baciye icyuho mu rukuta rw’umugi, ariko bumaze kwira ingabo zose za Yuda ziracika, n’ubwo Abakalideya bari bagose Yeruzalemu yose. Bagenda banyuze mu muryango uri hagati y’inkike zombi hafi y’umurima w’umwami, bagenda berekeza iya Araba. 5Nyamara ingabo z’Abakalideya zikurikira umwami, zimufatira mu kibaya cya Yeriko; ingabo ze zose ziramutererana. 6Ingabo z’Abakalideya zifata umwami Sedekiya ziramuboha, zimushyira umwami wa Babiloni, wari i Ribula, amucira urubanza. 7Bahohotera abahungu ba Sedekiya imbere ye, hanyuma Nebukadinetsari anogora Sedekiya mo amaso, bamubohesha umunyururu w’inyabubiri w’umuringa maze bamujyana i Babiloni.

 

8Ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa gatanu, mu mwaka wa cumi n’icyenda w’ingoma ya Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, ni ho Nebuzaradani umutware w’abarinzi n’umugaragu w’umwami wa Babiloni, yinjiye muri Yeruzalemu. 9Atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami, n’amazu yose y’i Yeruzalemu, cyane cyane ay’abantu bakomeye. 10Ingabo zose z’Abakalideya zari ziherekeje umutware w’abarinzi b’umwami, zisenya inkike zari zikikije Yeruzalemu. 11Nebuzaradani, umutware w’abarinzi b’umwami, ajyana bunyago abantu bari basigaye aho mu mugi, n’Abayuda bari biyeguriye umwami wa Babiloni, n’abandi banyabukorikori bari basigaye. 12Umutware w’abarinzi asiga mu gihugu abantu bake muri rubanda rugufi gusa, kugira ngo bahinge imizabibu n’imirima.


ZABURI (Zab 137 (136), 1-2, 3, 4-5, 6)

 

Inyik/ Yeruzalemu, ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,

niba ndetse kukuzirikana !

 

Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni,

ni ho twicaraga maze tukarira,

iyo twibukaga Siyoni.

Mu mashami y’imizibaziba yaho,

ni ho twamanikaga inanga zacu.

 

Ni bwo abari baratwigaruriye badusabaga kubaririmbira,

n’abatwicishaga agahato, bakatwinginga ngo tubabyinire,

bagira bati “Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.”

 

Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho,

mu gihugu cy’amahanga ?

Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa,

indyo yanjye izumirane !

 

Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa,

niba ndetse kukuzirikana,

niba ntagize Yeruzalemu imena mu binshimisha !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 8, 17)

 

Alleluya Alleluya

Yezu yatwunamuye mu ntege nke zacu,

yigerekaho n’indwara zacu.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 8, 1-4)

1Igihe Yezu amanutse umusozi, abantu benshi baramukurikira. 2Nuko haza umubembe amupfukama imbere, aramubwira ati « Nyagasani, ubishatse wankiza. » 3Yezu arambura ukoboko, amukoraho avuga ati « Ndabishatse kira. » Ako kanya ibibembe bye birakira. 4Nuko Yezu aramubwira ati « Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo, kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo bibabere icyemezo cy’uko wakize. »


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »