ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA

Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO ushinzwe amashuri Gatolika (hagati) ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri
Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO ushinzwe amashuri Gatolika (hagati) ari kumwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, Kiliziya gatolika mu Rwanda ihimbaza icyumweru cy’uburezi ku buryo iki cyumweru gitangira kwizihirizwa ku rwego rw’amashuri, amaparuwasi, amadiyosezi kugeza ku rwego rw’igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2012 iragira iti : « Duharanire uburere bunoze, dutere imbere, tube indashyikirwa kandi dushishikarize urubyiruko kurangwa n’ubutabera n’amahoro ».

 

Muri Diyosezi gatolika ya Byumba icyumweru cy’uburezi kijihijwe mu mashuri no maparuwasi. Habaye amarushanwa mu bigo by’amashuri ku buryo abatsinze babonye ibihembo. Ku rwego rwa Diyosezi, umunsi wijihirijwe kuri Paruwasi Katedrale ya Byumba,  ku wa 9/06/2012 naho ku rwego rw’igihugu ibirori byabereye ku Gikongoro kuri stade Nyagisenyi ku wa 16/06/2012.

 

Muri uyu mwaka wa 2012 Kiliziya gatolika yahisemo gufatanya n’abana, ababyeyi, abarezi n’abayobozi kugira ngo hanozwe neza umurimo wo kurerwa no kurera bityo ugirire akamaro abawukorerwa n’abawukora.

 

UBUREZI MU RWANDA

 

Kiliziya gatolika irishimira ko mu gihugu cyacu umubare w’abantu biga ugenda wiyongera ugereranyije n’igihe cyahise. Ikindi n’uko uburezi buhabwa abana muri iki gihe ari ubwo kububakamo ubushobozi n’icyizere cy’ejo hazaza. Uburezi bwiza ntabwo ari imyaka runaka umuntu amara mu ishuri ahubwo ni uburere avanamo. Muri iyi minsi yo guhimbaza no kwishimira uruhare rwa Kiliziya gatolika mu burezi, hari ibintu by’ingenzi abana, abarezi, ababyeyi n’abayobozi basabwa.

 

a) Icyo abana basabwa:

- Gukunda kwiga, bakumva ko aribo bifitiye akamaro mu bihe bizaza

- Gukunda abarezi no kubagirira icyizere

 

b) Icyo abarezi basabwa:

- Gukunda abana no kubatoza imico myiza

- Gukunda umurimo no kuwitangira

- Kumva ko kurera ari umuhamagaro atari akazi nk’akandi

- kumva ko abana bafashwa cyane n’ingero abakuru babaha kurusha amagambo tubabwira

 

c) Icyo ababyeyi basabwa:

- Gukurikirana uburere bw’abana babo.

- Guha abana n’abarezi ibyangombwa bituma buri wese arangiza neza inshingano ze.


d) Icyo abayobozi basabwa:

- Kuba hafi inzego zose zishinzwe uburezi

- kuganira n’inzego zose zirebwa n’uburezi no  kugena politiki y’uburezi.

 

Ibi byose nitubigeraho bizatuma ahazaza hacu n’igihugu cyacu haba heza. Kugira ngo tunoze ibyo dukora, duharanire kuba indashyikirwa twisuzumira ku musaruro wa buri mwaka no ku mikurire y’abana. Tuzirikane ko uburezi bwubakiye ku burere n’ubutabera ari imbuto y’amahoro arambye, naho uburezi butagira uburere ari ugusenya igihugu atari ukucyubaka.

 

GUHIMBAZA ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA

 

Ku rwego rwa Diyosezi ya Byumba, icyumweru cy’uburezi cyizihijwe ku wa 9/06/2012.

Uyu munsi mukuru wabimburiwe n’igitambo cya Missa cyayobowe na Musenyeri Alfred RUTAGENGWA, Igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, kuri Paruwasi Katedrale ya Byumba. Abayobozi bo mu nzego za Leta, ababyeyi, abarezi n’abanyeshuri bari babukereye. Nyuma ya Missa, ibirori byakomereje ku kibuga cya Groupe Scolaire de la Salle i Byumba.

 

Mu ijambo Padiri Antoine NGAMIJE MIHIGO ushinzwe amashuri gatolika yagejeje ku bari bateraniye mu birori, yatangiye agaruka ku nsanganyamatsiko y’umwaka «Duharanire uburere bunoze, dutere imbere, tube indashyikirwa kandi dushishikarize urubyiruko kurangwa n’ubutabera n’amahoro ». Yavuze ko impamvu nyamukuru y’umunsi ari uguha agaciro ireme ry’uburezi. Uburezi bufite ireme nibwo  nkingi y’iterambere ry’abantu. Yasabye abana kwihatira kwiga. Bagafata abarimu nk’ababyeyi babo. Padiri Antoine yasabye ababyeyi guha abana babo umwanya,  bagakurikirana uburere bwabo. Abarezi nabo basabwe gukunda abana baragijwe n’Imana bagatanga ingero nziza kuko ngo « kora ndebe iruta vuga numve ».

 

Mu bantu batandukanye bafashe amagambo harimo n’uhagarariye ubuyobozi bwa Leta, bashimiye kiliziya gatolika kubera uruhare rwayo mu guteza imbere ireme ry’uburezi.  Bagejeje ku bana impanuro z’uko bagomba kwitwara kugira ngo babashe gutsinda neza amasomo yabo.


ICYUMWERU CY’UBUREZI KU RWEGO RW’IGIHUGU


Ku rwego rw’igihugu, icyumweru cy’uburezi cyijihijwe muri Diyosezi ya Gikongoro. Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya Missa Ntagatifu, wari witabiriwe n’abahagarariye uburezi mu rwego rw’igihugu na minisitiri ufite uburezi mu nshingano ze Dr. Biruta Vincent. Ku rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, hariho Umwepisikopi ushinzwe uburezi gatolika ari we Mgr Rukamba Filipo, abapadiri n’abihayimana. Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe, abarezi ndetse n’imbaga y’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo muri Diyosezi ya Gikongoro bari babukereye.


Kuri uyu munsi icyari kigamijwe ni ugusubiza amaso inyuma bityo abantu bakareba aho uburezi buganisha abana b’abanyarwanda. Ireme ry’uburezi ni ijambo ryagarutsweho kenshi n’abafashe amagambo kuko u Rwanda rwifuza abana bafite uburere bunoze.

Mu ijambo yavuze Bwana Desiré MUNYAMBONERA, wari uhagarariye abarimu kuri uyu munsi yatangaje ko kubera ko mwarimu ahora afite ubushobozi buke bituma asuzugurwa akitirirwa ibintu bigayitse nko kuvuga ngo : intoryi nizo nyama za mwalimu, izina rya Mwalimu nka Gakweto n’ibindi.


Ku bibazo nk’ibi bijyanye n’ubushobozi buke bwa mwarimu, Dr BIRUTA Vincent, Ministri w’uburezi yavuze ko abarimu bafite agaciro kanini, ko bashyigikiwe ndetse « MWALIMU SACCO » akaba ari bo  ibereyeho. Ndetse yavuze ko umushahara wa mwarimu wongerewe akaba ari mu rwego rwo gufasha mwarimu kwiteza imbere. Ministri yashimiye Kiliziya gatolika kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi bw’abana bose harimo n’ababana n’ubumuga.


Mgr Rukamba Filipo, Umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika, yabanje gushimira abaje muri ibyo birori bose. Yavuze ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo bityo rero akaba akwiriye agaciro kamukwiye. Ni ukubera iyo mpamvu, kiliziya gatolika ntawe iheza mu burezi itanga.

Muri ibi birori abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo bigizwe n’ibikoresho by’ishuri. 

 

Représentation de l'Enseignement catholique, Byumba


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »