lun.

11

juin

2012

Amasomo ku wa Mbere X, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami(1 Bami 17, 1-6)

Umuhanuzi 1Eliya, Umutishibi wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati “Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!” 2Uhoraho abwira Eliya agira ati 3“Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti, uri mu burasirazuba bwa Yorudani. 4Uzanywe amazi y’uwo mugezi, kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.” 5Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. 6Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.

 

 

ZABURI (Zab 121 (120), 1-2, 3-4, 5-6, 7-8)

 

Inyik/ Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho, waremye ijuru n’isi.

 

Amaso nyahanze impinga y’imisozi:

mbese nzatabarwa n’uvuye he?

Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho,

waremye ijuru n’isi.

 

Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,

umurinzi wawe ntasinziriye.

Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye,

ntanahunyiza.

 

Uhoraho ni we murinzi w’ubwikingo bwawe,

ahora akurengera mu gitondo.

Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa,

cyangwa umwezi wa nijoro.

 

Uhoraho azakurinda ikibi cyose,

anakurindire amagara yawe.

Ni koko Uhoraho azakurinda,

kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,

uhereye ubu n’iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 5, 12)

 

Alleluya Alleluya

Nimwishime munezerwe,

Kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !

Alleluya

 

 

IVANJILI

 

+ Matayo  (Mt 5, 1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati

3“Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

4Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.

5Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.

6Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.

7Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.

8Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.

9Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.

10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose ari jye babahora. 12Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyishi mu ijuru ! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.”  


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »