lun.

11

juin

2012

Amasomo ku wa Kane X,B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami (1 Bami 18, 41-46)

Ubwo bari mu nsi y’umusozi wa Karumeli, 41umuhanuzi Eliya abwira Akabu ati “Zamuka urye kandi unywe, kuko numvise umuhindo w’imvura y’impangukano.” 42Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye. 43Abwira umugaragu we ati “Ngaho genda witegereze mu cyerekezo cy’inyanja !” Arazamuka aritegereza, maze aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Eliya aramubwira ati “Subirayo”, bigera ku ncuro ndwi. 44Ku ncuro ya karindwi, umugaragu aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu, kizamuka kiva mu nyanja.” Eliya aramubwira ati “Zamuka ubwire Akabu uti ‘Shumika amafarasi ku igare, maze umanuke imvura itaza kugufatirana’.” 45Mu mwanya muto ijuru rirahinduka, ryuzura ibicu n’umuyaga, maze hagwa imvura y’umurindi. Nuko Akabu yurira igare rye ajya i Yizireyeli. 46Naho Eliya yuzura imbaraga z’Uhoraho, aracebura maze yiruka imbere ya Akabu, kugera mu marembo ya Yizireyeli.

 

ZABURI        (Zab 65(64), 10a-d, 10c.11, 12-13)

 

Inyik/ Nyagasani, Mana yacu, ukwiye ibisingizo.

 

Wasuye isi uyuhira amazi,

maze uyigwizamo uburumbuke butagira ingano.

Imigezi y’Imana isendereye amazi,

maze ugategurira abantu imyaka ibatunga.

 

Dore uko utegura ubutaka :

Uyobora amazi mu mayogi, ugasanza amasinde,

ukagusha imvura y’umurindi ngo ibworoshye,

maze ugaha umugisha imbuto zimeramo.

 

Umwaka uwusoza uwuhunda ibyiza byawe,

aho unyuze hose hagasigara uburumbuke buteye ubwuzu.

Ubwatsi bw’amatungo buratohagira mu butayu,

utununga ugasanga duteye ubwuzu.

 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 21)

 

Alleluya Alleluya

Nyagasani yadusigiye itegeko rishya :

ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we.

Alleluya

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 5, 20-26)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 20“Reka kandi mbabwire : niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru. 21Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. 22Jyeweho mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko ; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu !’, azabibarizwa mu Nama Nkuru ; namubwira ati ‘Uri umusazi’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. 23Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, 24rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana igihe mukiri kumwe mu nzira, kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26Mbikubwize ukuri : nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »