ven.

08

juin

2012

Amasomo k'Umunsi Mukuru w'Isakramentu Ritagatifu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 24,3-8)

Musa amanutse ku musozi wa Sinayi, 3amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze tuzayakurikiza!» 4Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose, Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutarrbiro munsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. 5Hanyuma yohenza abasore b’Abayisraheli batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. 6Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso, asigaye ayatera ku rutambiro. 7Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikors kandi tuzamwumvira.» 8Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga avuga ati «Aya ni amaraso y’lsezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»


ZABURI (Zab 116 (114-115),12-13, 15-16ac, 17-18)


Inyik/ Dusangira inkongoro Yukiro,

twiyambaza izina rya Nyagasani.

 

Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,

rwose nzabimwitura nte ?

Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,

kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.

 

Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayob.oke be!

Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,

maze umbohora ku ngoyi !

 

Nzagutura igitarnbo cy’ishirnwe,

kandi njye niyambaza izina loraho.

Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,

imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 9, 11-15)

Bavandimwe, 11igihe Kristu ahingukiye yaje ari Umuherezagitambo mukuru w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyo muri ibi byaremwe. 12Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. 13Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitswe, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, 14nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? 15Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’lsezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.


INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RY’UKARISTIYA NTAGATIFU

 

Siyoni singiza Umukiza wawe,

Umucunguzi n’Umushumba wawe,

mu ndirimbo n’imbyino.

 

Uko ubasha wimareyo,

nta bisingizo bareshya,

nta wamukabiriza.

 

None indirimbo ihimbaje,

ni iy’ifunguro rizima,

kandi ritubeshaho.

 

Bariherewe ku meza,

ari cumi na babiri,

nta wubishidikanya.

 

Tumurate turanguruye,

duhimbarwe twizihirwe,

bidusabe umutima.

 

Uyu munsi mukuru tugira,

uratwibutsa ishingwa rya mbere,

ry’ayo meza ya Yezu.

 

Ameza y’umwami mushya,

Pasika nshya y’iteka rishya,

yakuyeho irya mbere.

 

Irishaje n’irishya,

ni ukuri kwirukana igicucu,

ni ijoro riha amanywa.

 

Icyo Kristu yabimbuye,

yategetse ko gikorwa,

ari we bitwibutsa.

 

Dukurikije iryo jambo ritagatifu,

umugati na divayi,

bihinduka igitambo cy’umukiro.

 

Abakristu nibemere,

ko umugati ari umubiri,

divayi ikaba amaraso.

 

Icyo utumva ntukibone,

ni ukwemera kugihamya,

by’igitangaza koko.

 

Hirya y’ibigaragara,

Shaka ukuri bishushanya,

Uhasange inyarnibwa.

 

Umubiri ni ikiribwa,

amaraso ni ikinyobwa,

kandi hombi Kristu ni wese.

 

Umuhabwa nta bwo amwica,

ntamuvuna ntamutubya,

amuhabwa muzima.

 

Yahabwa umwe yahabwa benshi,

abo bose kimwe n’uwo umwe,

nta bwo bamumaraho.

 

Ahabwa ababi n’abeza,

ariko biranyuranye,

ni urupfu n’ubugingo.

 

Ubugingo ni ubw’abeza,

Ababi bahabwa urupfu,

ni bo birobanura.

 

Umanyura iryo Sakramentu,

ntiwikange jya wibuka,

ko ari wese mu kimanyu,

nko muri hositiya yose.

 

Ntabwo isaturwa iyo Mvaho,

hamanyurwa ikimenyetso,

bidatubya imimerere,

n’indeshyo ya Nyiracyo.

 

Dore umugati w’abamalayika,

wagizwe uw’abagenzi,

umugati nyawo w’abana b’lmana,

batajugunyira imbwa.

 

Wari warashushanyijwe,

n’igitambo cya Izaki,

n’ituro ry’intama ya Pasika,

na manu y’abakurambere bacu.

 

We Mushumba nyamushumba,

we mugati nyawo Yezu,

turagire uturwaneho,

uzatuboneshe ibyiza,

iwabo w’abazima.

 

Wowe uzi byose ukabibasha,

wowe udutunga kuri iyi si,

tuyobore ku meza yo mu ijuru,

uzaduhe umurage wawe,

hamwe n’abatagatifu bawe.

 

Amen. Alleluya.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 51-52)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, Url umugati muzima wananutse mu ijuru.

Urya uwo mugati azabaho iteka.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 14,12-16.22-26)

12Umunsi wa nbere wo kurya Imigati idasembuye ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati «Urashka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?» 13Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati «Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, 14maze aho yinjira mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ 15Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe kandi giteguye neza, abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.» 16Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.


22Nuko igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati «Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.» 23Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza maze bayinyweraho bose. 24Nuko arababwira ati «Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. 25Ndababwira ukuri: nta bwo nzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoma y’Imana.» 26Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’imizeti. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »