Amasomo k'Umunsi Mukuru w'Ubutatu butagatifu, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ivugururamategeko (Ivug 4, 32-34. 39-40)

Musa yabwiye Abayisraheli ati 32«Ngaho baza ibihe byakubanjirije uhereye ku munsi Imana yaremeyeho abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi: Hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? 33Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? 34Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu? 39Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni we Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. 40Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.»

 

ZABURI (Zab 33 (32),4-5,6.9,18.20,21-22)

 

Inyik/ Hahirwa umuryango Uhoraho yitoreye ngo ube imbata ye!

 

Ijambo ry’Uhoraho ni intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

Koko ibyo avuze byose biraba,

yategeka byose bikabaho.

 

Uhoraho aragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

twebwe rero twizigiye Uhoraho:

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

 

Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.

Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 14-17)

Bavandimwe, 14abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. 15Kandi rero ntimwahawe roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti «Abba! Data!» 16Roho uwo nyine afatanyana roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. 17Kandi ubwo turi abana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’ abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

 

IBANGONDIRlMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Hish 1,8)

 

Alleluya Alleluya.

Hubahwe Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu:

Imana iriho, yahozeho kandi igiye kuza.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt28,16-20)

Nyuma y’Izuka rya Yezu, 16abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. 17Bamubonye barapfukarra, bamwe ariko bashidikanya. 18Yezu arabegera arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, 20mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »