ven.

01

juin

2012

Amasomo ku wa Kane IX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote

(2Tim 2, 8-15)

Nkoramutima yanjye, 8ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya. 9Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa! 10Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone  umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka. 11Dore ijambo rikwiye kwizerwa : “Nidupfana na We, tuzabaho hamwe na We; 12nituba intwari hamwe na We, tuzima ingoma hamwe na We; nitumwihakana, na We azatwihakana; 13nituramuka tubaye abahemu, We azaguma kuba indahemuka kuko adashobora kwivuguruza.” 14Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva. 15Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri. 

 

ZABURI         (Zab 25 (24), 4-5ab, 8-9, 10.14)

 

Inyik/   Uhoraho, menyesha inzira zawe,

            untoze kugenda mu tuyira twawe.

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,

akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.

Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,

maze akabamenyesha isezerano rye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (1Yh 4, 8.7)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo.

Umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko   (Mk 12, 28b-34)  

Muri icyo gihe, 28bumwe mu bigishamategeko yegera Yezu aramubaza ati “Itegeko riruta ayandi ni irihe ?” 29Yezu aramusubiza ati “Irya mbere ni iri ngiri : Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi :  30Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. 31Irya kabiri na ryo ngiri : Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.” 32Uwo mwigishamategeko aramubwira ati “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi ko nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. 33Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.” 34Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati “Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.” Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »