Amasomo ku wa Gatatu IX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Intangiriro y’ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote

(2Tim 1, 1-3.6-12)

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Kristu Yezu ku bushake bw’Imana, kugira ngo namamaze isezerano ry’ubugingo duherwa muri Kristu Yezu, 2kuri Timote umwana wanjye nkunda cyane: nkwifurije ineza n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data, no kuri Kristu Yezu Umwami wacu. 3Mpora nshimira Imana nkorera n’umutima ukeye nk’uko abasokuruza banjye babigenjeje, kandi simpwema kuyambaza ijoro n’amanywa nkuzirikana. 6Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo, igihe nkuramburiyeho ibiganza.

 

7Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. 8Ntuzagire rero isoni zo kubera Umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo ugire isoni kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira Inkuru Nziza ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana, 9Yo yadukijije, ikaduhamagarira kuba intungane, itabitewe n’ibikorwa byacu, ahubwo ibitewe n’umugambi wayo bwite kimwe n’ineza yayo, ya yindi twaherewe muri Kristu Yezu mbere y’ibihe byose, 10none ubu ngubu ikaba yarerekaniwe mu Ukwigaragaza k’Umukiza wacu Kristu Yezu watsinze urupfu, maze agatangaza ubugingo n’ukutazapfa abigirishije Inkuru Nziza, 11ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo. 12Ni na yo mpamvu ituma mbabara bene aka kageni; ariko nta soni binteye. Koko rero nzi Uwo nemeye, kandi sinshidikanya ko ashoboye kurinda ibyo yanshinze kugeza kuri wa Munsi w’ukuza kwe.

 

ZABURI         (Zab 123 (122), 1-2a, 2bc)

 

Inyik/   Uhoraho, nubuye amaso ari wowe ndangamiye.

 

Nubuye amaso ari wowe ndangamiye,

wowe uganje mu ijuru,

nk’uko abagaragu bahanga amaso ibiganza bya shebuja.

 

Nk’uko umuja adakura amaso ku kiganza cya nyirabuja,

ni na ko natwe amaso twayahanze Uhoraho Imana yacu,

dutegereje ko ari butugirire impuhwe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Yh 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri izuka n’ubugingo!

Watsinze urupfu, urutsindishije urupfu rwawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko   (Mk 12, 18-27)    

Muri icyo gihe, 18Abasaduseyi baza bagana Yezu, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati 19“Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ‘Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure uwo nyakwigendera.’ 20Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 21Uwa kabiri acyura wa mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda gutyo. 22Bose uko ari barindwi bapfa badasize imbuto. Amaherezo wa mugore na we arapfa. 23Igihe cy’izuka, nibamara kuzuka, uwo mugore azaba uwa nde muri bo, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze ?”.

 

24Yezu arabasubiza ati “Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana ? 25Erega igihe abapfuye bazazuka, nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika bo mu ijuru. 26Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana iti ‘Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo ?’ 27Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane !”   


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »