Amasomo ku wa Gatanu IX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote

(2Tim 3, 10-17)

Nkoramutima yanjye, 10wowe wakomeje kunkurikira muri byose: mu nyigisho zanjye, mu migenzereze yanjye, mu migambi yanjye, mu kwemera kwanjye, mu kwihangana kwanjye, mu rukundo n’ubudacogora byanjye, 11mu bitotezo n’ibyago naboneye Antiyokiya n’Ikoniyo n’i Lisitiri. Mbega ibitotezo nabonye! Ariko byose Nyagasani yabinkuyemo. 12Ni koko, abashaka bose kubaho muri Kristu barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa. 13Naho abagiranabi n’abahendanyi, bo ntibazabura kugenda barushaho gukora nabi ubudahwema, bataretse  guhenda abandi no guhendwa ubwabo. 14Ariko wowe, gumya kwibanda ku byo wigishijwe kandi wakiriye udashidikanya. Uzi neza uwo ubikomoraho; 15kandi kuva mu buto bwawe wamenye Ibyanditswe bitagatifu; ni byo bishobora kukubera isoko y’ubuhanga bukuganisha ku mukiro, ubukesheje kwemera Kristu Yezu. 16Icyitwa Igitabo gitagatifu cyose cyahumekewemo n’Imana kandi gifite akamaro mu byerekeye kwigisha no kuvuguruza ubuyobe, gukosora no gutoza umuntu iby’ubutungane; 17bityo umuntu w’Imana wese akabasha kuba igihame, kandi akabona intwaro zimufasha gukora icyiza cyose.

 

ZABURI (Zab 119 (118), 157.160.161.165.166.168)

 

Inyik/   Uhoraho, abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye.

 

Abantoteza n’abanzi banjye ntibagira ingano,

ariko sinateshutse ku byemezo byawe.
Mbere ya byose ijambo ryawe ni ukuri:

n’amateka waciye aratunganye kandi azahoraho iteka.

 

Ibikomangoma biranyikomye nta mpamvu,

ariko amagambo yawe yonyine ni yo mfitiye igitinyiro.

Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye,

kuri bo nta kibakoma imbere.

 

Uhoraho, nizeye uburokozi bwawe,

kandi nakurikije amatangazo yawe.

Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe,

kandi ibyo nkora byose uba ubibona.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (1Tim 6, 15-16)

 

Alleluya Alleluya.

Imana Nyirihirwe na Mugengabyose umwe rukumbi,

Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi,

naharirwe icyubahiro n’ububasha ubuziraherezo!

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko   (Mk 12, 35-37)    

Muri icyo gihe, 35Yezu yigishiriza mu Ngoro y’Imana, araterura ati « Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristu ari mwene Dawudi ? 36Kandi Dawudi ubwe yaravuze ati ‘Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati : Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ 37Uwo Dawudi yita Umutegetsi, yaba umwana we ate ? » Abantu benshi bamwumvanaga umunezero.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »