ven.

01

juin

2012

Amasomo ku wa Gatandatu IX, B

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Timote

(2Tim 4, 1-8)

Nkoramutima yanjye, 1nkurahije imbere y’Imana n’imbere ya Kristu Yezu uzacira imanza abazima n’abapfuye, ku mpamvu y’ukwigaragaza kwe n’Ubwami bwe:  2amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura. 3Kuko hazaza igihe abantu batazihanganira inyigisho ziboneye, ahubwo bakurikije irari ryabo n’ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bakazikoranyirizaho umukumbi w’abigisha, 4maze ukuri bakakwima amatwi yabo ngo bahugukire ibitagira shinge. 5Wowe rero urabe maso muri byose, wiyumanganye ibitotezo, ushishikarire kogeza Inkuru Nziza, urangize neza ubutumwa bwawe. 6Naho jyewe dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. 7Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho. 8None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba  barakunze Ukwigaragaza kwe.

 

ZABURI         (Zab 71 (70), 8-9, 14-15ab, 16-17, 22)

 

Inyik/   Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

            iminsi yose namamaze agakiza kawe.

 

Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe,

iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.

Ntunyibagirwe ngeze mu zabukuru,

ngo untererane imbaraga zincika.

 

Naho jyewe nzahora nkwizera,

nkuririmbire ubudahwema ibisingizo.

Nzatangaza ukuntu uri indahemuka,

iminsi yose namamaze agakiza kawe.

 

Nzageza n’aho ndata ibigwi byawe, Uhoraho,

ahasigaye namamaze ubudahemuka bwawe.

Mana, wanyigishirije kuva mu buto bwanjye,

na n’ubu ndacyarata ibyiza byawe.

 

Nanjye nzagusingiriza ku murya w’inanga,

nzagushimire ubudahemuka bwawe.

Mana yanjye, nzagucurangira umuduri,

wowe Nyirubutagatifu wa Israheli.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI  (Mt 5, 3)

 

Alleluya Alleluya.

Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko   (Mk 12, 38-44)    

Muri icyo gihe, 38mu nyigisho ze Yezu akavuga ati “Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro. 39Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. 40Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa uurubanza rukaze kurusha abandi.” 41Yezu yari yicaye mu Ngoro y’Imana, ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. 42Maze haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceri tubiri. 43Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati “Ndababwira ukuri : Uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi bose gutura. 44Kuko bariya bose bashyizemo ku by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »