Amasomo ku Munsi Mukuru wa Pentekosti, B

(Amasomo y’Igitaramo na Misa yo ku mugoroba reba Umwaka A)


MISA YO KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 1-11)

1Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. 2Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. 3Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. 4Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.

 

5Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha lmana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. 6Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. 7Barashoberwa batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? 8Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ?9Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, 10muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, 11Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta , n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.»

 

ZABURI (Zab 104 (103), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34)

 

Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

Isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

 

ISOMO RYA KABIRI

 

Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyagalati (GaI5,16-25)

Bavandimwe, 16mureke mbabwire : Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira.  17Kuko umubiri urarikira ibirwanya Roho, na Roho igakurikirana ibyo umubiri wangira. Ibyo byombi koko birazirana, ku buryo namwe mutagenza uko mwishakiye kose. 18None rero niba muyoborwa na Roho, nta bwo mukigengwa n’amategeko. 19Ibikorwa by’ umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, 20gusengi ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, 21inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ ibindi nk’ ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu bwami bw’Imana.

 

22Naho imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, 23imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’ iyo. 24Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wa bo n’ingeso mbi ndetse n’irari. 25Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho.

 

INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RYA ROHO MUTAGATIFU

 

Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

Ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

Uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

Ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera bose kandi bakakwizera,

bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari indwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

Uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

Ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Roho Mutagatifu,

usanganye imitima y’abayoboke bawe,

maze bagurumane umuriro w’urukundo rwawe !

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Yohani (Yh 15, 26-27; 16,12-15)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati 15,26«Umuvugizi nzaboherereza aturutse kuri Data, Roho nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo.27Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro. 16,12 Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. 13Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose kandi akazabahanurira n’ibizaza. 14Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye ; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »