Amasomo ku Cyumweru cya VII cya Pasika, B

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (lntu 1,15-17. 20a. 20c-26)

15Muri iyo minsi Petero arahaguruka, ahagarara hagati y’abavandimwe bari bateraniye aho, bageze nko ku ijana na makumyabiri. Nuko arababwira ati 16«Bavandimwe, ibyo Roho Mutagatifu yavugishije Dawudi mu Byanditswe ku byerekeye Yuda wayoboye abafashe Yezu, byagombaga kubaho koko!  17Uwo yari umwe muri twe kandi yari yaratorewe uyu murimo wacu. 20aKoko rero ni ko byanditswe no mu gitabo cya Zaburi 20c ngo ‘Umurimo we uzahabwe undi’. 21None rero hari abagabo twagendanye igihe cyose Nyagasani Yezu yari kumwe na twe, 22uhereye kuri batisimu ya Yohani ukageza ku munsi atuvanywemo. Ni ngombwa rero ko umwe muri bo yafatanya natwe kuba umuhamya w’izuka rya Yezu.»


23Nuko bazana babiri muri bo; umwe akaba Yozefu witwaga Barisaba, wari waranahimbwe ”Ntungane”, undi akaba Matiyasi. 24Hanyurna basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo, 25kugira ngo ahabwe umwanya mu murimo wa gitumwa Yuda yaretse, akajya ahamukwiye.» 26Nuko bakora ubufindo maze bwerekana Matiyasi, guhera ubwo abarwa hamwe n’lntumwa cumi n’inwe.


ZABURI (Zab 103 (102), 1-2, 11-12, 19.22)


Inyik/ Uragasingizwa Nyagasani,

           wowe uganje iburyo bw’Imana Data.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye.

 

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

Ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya.

Uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,

maze ingoma ye ikagenga byose.

Nimusingize Uhoraho biremwa bye mwese,

aho muri hose mu ngoma ye.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani Intumwa (1 Yh 4,11-16)

11Nkoramutima zanjye, ubwo Imana yadukunze bigeze aho, natwe tugomba gukundana. 12Nta muntu wigeze abona Imana, ariko niba dukundana, Imana idutuyemo kandi urukundo rwayo ruba ruganje muri twe. 13Aho tumenyera ko turi mu Mana, na Yo ikatubamo, ni uko yaduhaye kuri Roho wayo. 14Natwe twarabyitegereje, none turahamya ko Imana Data yohereje Umwana wayo kuba Umukiza w’isi. 15Umuntu wese uhamya ko Yezu ari Umwana w’lmana, Imana imuturamo, na we akayituramo. 16Twebwe twamenye urukundo Imana yatugaragarije, kandi turarwemera. Imana ni urukundo: umuntu uhorana urukundo aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu ntabasize muri imfubyi:

azagaruka abasange,

maze imitima yanyu yigiremo ibyishimo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 17, 11b-19)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubuye amaso areba hejuru maze asenga agira ati 11b«Dawe Nyir’ubutagatifu abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe. 12Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje ntihagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo lbyanditswe byuzuzwe. 13Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye. 14Nabagejejeho ijambo ryawe maze isi irabanga, kuko atari ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi, 15Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi. 16Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi. 17Batagatifurize mu kuri: ijambo ryawe ni ukuri. 18Nk’uko wantumye munsi nanjye ni ko nabatumye ku isi, 19kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »