jeu.

17

mai

2012

Amasomo k'Umunsi mukuru w'Isubira mu Ijuru rya Nyagasani, B

ISOMO RYA MBERE

 

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1, 1-11)

1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro 2kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. 3Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.

 

4Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye : 5ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu nyuma y’iminsi mikeya.»6Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» 7Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, 8ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»

 

9Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. 10Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. 11Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»

 

ZABURI (Zab 47 (46), 2-3, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize lmana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose ari Ruterabwoba,

akaba Umwarni w’igihangange ku isi yose. “

 

Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !

Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !

 

Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose ;

nimucurange mwimazeyo mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandilie Abanyefezi (Ef 4,1-16)

Bavandimwe, 1ubu rero jyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: 2nimubane mu rukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, 3kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro.

4Nk’Uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni na ko mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. 5Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; 6n’lmana ni imwe Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose kandi agatura muri bose.

 

7Buri wese muri twe yahawe ingabire ye bwite, uko Kristu yayimugeneye. 8Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire». 9Kuba yarazamutse bivuga iki, atari uko yabanje kumanuka akagera ku isi yacu? 10Uwari waramanutse ni na We wazamutse mu bushorishori bw’ijuru kugira ngo aganze muri byose. 11Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha. 12Nguko uko yatunganyije abatagatifujwe be, anabategurira gukomeza umurimo bashinzwe wo kungura umubiri wa Kristu, 13kugeza igihe twese tuzunga ubumwe mu kwemera no mu kumenya Umwana w’Imana, tukazaba abantu bashyitse bageze ku rugero ruhamye, ruyingayinga igihagararo cya Kristu.

 

14Ubwo rero ntituzaba tukiri abana basabayangwa, maze ngo twangaranwe n’umuyaga ubonetse wose w’inyigisho ziturutse ku buhendanyi bw’abantu no ku buriganya bwabo bubayobya. 15Ahubwo nitubaho mu rukundo rutaryarya, tuzakura kandi twiyongere ubudahwema twifatanyije na Kristu utubereye umutwe. 16Ni We uha umubiri wose gutera hamwe mu ngingo nyinshi ziwugize, zikawutunga, zikawucunga, buri rugingo ku rugero rwarwo, akanawuha gukura no kwiyubaka mu rukundo.

 

IBANGONDIRIMBO RI1IZA IVANJILI (Zab 47 (46), 6a.10d)

 

Alleluya Alleluya.

Imana izamutse bayiha impundu,

yatumbagiye hejuru ya byose.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 16, 15-20)

Yezu amaze kuzuka yabonekeye ba Cumi n’umwe, arababwira ati 15«Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu birernwa byose. 16Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. 17Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, 18bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica nta cyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire.» 19Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’lmana. 20Naho bo bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »